Kigali

Noopja agiye gufungura Radio i Mahama yitezweho gufasha ibihumbi by’abahabarizwa mu mibereho-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/09/2024 13:54
0


Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja washinze Country Records, yatangaje ko agiye gufungura Radio nshya mu gace ka Mahama yise “REF FM Mahama” izajya yumvikanira ku murongo wa 93.7 FM, kandi izibanda ku biganiro biteza imbere sosiyete ndetse n’umuziki muri rusange.



Yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, mu gihe ageze kuri 95% y’imirimo yasabwaga kugira ngo atangize ku mugaragaro iyi Radio.

Uyu mugabo ni we washinze inzu ifasha abahanzi ya Country Records ikorerwamo indirimbo n’ibindi bihangano biteza imbere Inganda Ndangamuco, ni na we washinze Country FM na Country TV zikorera mu Karere ka Rusizi, mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Noopja yavuze ko yagize igitekerezo cyo gushinga iyi Radio mu cyerekezo cyo gukura mu bwigunge abaturage bo mu cyaro, binyuze muri gahunda za Radio zibanogeye.

Yavuze ati: “Izajya yibanda mu kubaka sosiyete izatwumva ariko by’umwihariko abo mu cyaro cya Mahama ahabarizwa abaturage benshi ndetse hakiyongeraho n’impunzi zibarizwa hariya.”

Ni Radio avuga ko izibanda ku biganiro bishingiye ku buzima, uburezi, guhanga imirimo, umuco, ubuhanzi, ubugeni, gufasha impunzi kwisanga mu banyarwanda baturanye, no kongera imibanire yabo ya buri munsi.

Arakomeza ati “Hazaba harimo n’ibiganiro bitandukanye ariko nyine umuziki cyane cyane. Ni umuziki w’ibihugu bitandukanye, yaba iyo mu bihugu bigize Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, ariko kandi hafi 80% y’umuziki uzacurangwa ni uwo mu Rwanda.”

Noopja yasobanuye ko icyerekezo cye mu gushinga Radio mu Rwanda, bitarangiye aha, kuko azakomeza gushora imari muri Radio nk’izi zihindura ubuzima bwa benshi.      

Noopja avuga ko kujyana Radio i Mahama, ahanini byaturutse mu kuba nyinshi muri Radio zikorera mu Mujyi wa Kigali. 

Ati “Nasanze abakora Radio bibanda mu Mujyi cyane njye rero nza nkora itandukaniro nibanda mu cyaro kuko hari benshi bakeneye Radio kandi hari n’amahirwe naho ku buryo Radio yagira ibyo ufasha mu kumenyekanisha ibyiza, impano biba biri mu byaro.”

Iyi Radio igiye gutangirana abakozi bari hagati ya 5 na 8. Izakorera i Mahama mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Noopja ati “Izatangira yumvikana mu gice kinini cya Kirehe, gusa aho izumvikana niho twifuzaga tujya kuyishinga.”

Akomeza ati “Radio izahumvikana cyane kimwe no ku gace kegeranye n’inkambi karimo abanyarwanda benshi. Ije kumara irungu abazatwumva bose kandi ni benshi cyane.”

Mu biganiro bya mbere, iyi Radio izibanda cyane ku bireba impunzi ndetse n’urubyiruko. Noopja ati “Kuba rero twe radio yacu iri hafi yaho inkambi iri bizatuma tunazibandaho cyane nk'uko na Leta yita ku mpunzi. Twe tuje kubikora tunyuze muri gahunda nziza za Radio.”

Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo nka ‘Murabeho’ anavuga ko mu gushinga iyi Radio, yitaye cyane ku kamaro izagirira sosiyete cyane cyane mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, cyane ko muri iki gihe imibare igaragaza ko Intara y’Uburasirazuba, ariyo ifite umubare munini w’abangavu batewe inda.

Inkambi ya Mahama iri muri eshanu zo mu Rwanda zicumbikiye impunzi zo mu bihugu bitandukanye ziganjemo izo muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo ndetse n’u Burundi.

Iyi nkambi yatangiye mu 2015, itangira ifite abagera ku 61,328. Ifite amashuri y’incuke atanu, ikagira amashuri abanza atanu, ikagira n’ayisumbuye atanu,

Noopja wamamaye mu ndirimbo 'Murabeho' yatangaje ko agiye gufungura Radio nshya yise 'REF FM Mahama'
Noopja yavuze ko iyi Radio izatangirana abakozi bari hagati ya batanu n'umunani

Noopja yavuze ko ageze kuri 95% ku mirimo yasabwaga kugira ngo iyi Radio itangire gukora ku mugaragaro

Noopja ari kumwe n'abari kugira uruhare mu itunganywa ry'iyi Radio 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MURABEHO' YA NOOPJA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND