RFL
Kigali

Rwanda Premier League: Mukura VS inigiye Kiyovu Sports mu rugo- AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/09/2024 19:06
0


Kiyovu Sports yari imbere y'abafana bayo, yananiwe gutsinda Mukura VS, ahubwo itsindwa 1-0, abakunzi bayo baguma kwibaza aho bazakura ibyishyimo.



Kiyovu Sports yari yakiriye AS Kigali mu mukino w'u munsi wa gatatu muri Shampiyona y'u Rwanda.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura VS ni Nikolas Sebwato, Ishimwe Abdul, Rushema Chris, Hakizimana Zubel, Abdul Jalilu, Ntarindwa Aimable, Niyonizeye Freda, Jordan Dibimba, Iradukunda Elie, Mensah Roateng na Hende Sunzu Bonheur.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports ni Nzeyurwanda Djihard, Twahirwa Oliver, Hakim Tuyisenge, Karim MaKenzi, Djuma Nizeyimana, Djibril Mukunzi, Kazindu Bahati, Desire Mugisha, Kevin Ishimwe, Mugisha Desire, Sherif Bayo na Hakizimana Felicien.

Ni umukino watangiye Mukura VS ifite imbaraga zidasanzwe, nuko ku munota wa 4, Hende Sunzu Bonheur aba aboneye Mukura VS igitego cya mbere. 

Mukura VS ikimara gutsinda igitego cya mbere, abakinnyi bayo bagumye kwatakana ishyaka izamu rya Kiyovu Sports, gusa umuzamu Nzeyurwanda Djihard akomeza kuba ibamba.

Kwataka kwa Mukura VS, byarangiye inaniwe kubona igitego cya kabiri mu gice cya mbere, nuko kirangira iyoboye umukino n'igitego kimwe ku busa bwa Kiyovu Sports. 

Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yagarutse mu isura nshya, itangira kwataka bikomeye izamu rya Mukura VS, gusa ku ruhande rwa Mukura VS, bari bari kugarira neza. 

Ku munota wa 60, Twahirwa Oliver na Tuyisenge Hakim, bagerageje uburyo bukomeye imbere y'izamu rya Mukura VS, umuzamu Nikolas Sebwato akora akazi gakomeye cyane. 

Ku munota wa 65 Karim MaKenzi yongeye kurekura umupira ukomeye mu izamu rya Mukura, umuzamu Nikolas Sebwato, awufata utaragera ku munya Senegal Shelf Bayo ngo awutsinde. 

Ku munota wa 79, Mensah Roateng wa Mukura VS, yongeye kubona uburyo bukomeye imbere y'izamu rya Kiyovu Sports, nuko umuzamu Nzeyurwanda Djihard yongera kurokora Kiyovu Sports. 

Kwataka ku ruhande rwa Kiyovu Sports, byarangiye ntacyo bitanze, kuko umukino warangiye Mukura VS icyuye intsinzi ku gitego kimwe ku busa bwa Kiyovu Sports. 

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru,  Amagaju FC yaguye miswi na Gasogi United 2-2, Rutsiro itsinda Bugesera 3-2, Marines FC itsinda Etincelles 2-0, Police FC its inda Musanze FC 1-0.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bitegura gutangira umukino 

Abakinnyi ba Mukura VS bageze kuri Kigali Pele Stadium 




Karim MaKenzi wa Kiyovu Sports, ubwo yageraga kuri Kigali Pele Stadium 






Mukura yatsinze Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa i Nyamirambo 








Abakunzi ba Kiyovu Sports, bakomeje kwibaza ku ikipe yabo itsindwa umusubirizo 







Abakunzi ba Mukura VS bari banezerewe 


Amafoto: Ngabo Serge 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND