RFL
Kigali

Basketball: APR BBC yabonye intsinzi ya Kabiri, itangira kurunguruka igikombe - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/09/2024 20:33
0


APR BBC yabonye intsinzi ya Kabiri mu mikino ya nyuma ya Shampiyona y'u Rwanda muri Basketball, BetPawa Playoffs. Mu mikino itatu imaze gukinwa, Patriots BBC yo iguma ku intsinzi imwe.



Kuri iki cyumweru, muri BK Arena hakiniwe umukino wa Gatatu mu mikino ya nyuma ya Kamarampaka muri Shampiyona y'u Rwanda muri Basketball, BetPawa Playoffs. 

Ni umukino waje wakaniwe ku mpande zombi, haba APR BBC na Patriots, zombi zagaragaje ishyaka mu mikino ibiri ya mbere yabanje. 

Patriots BBC niyo yegukanye intsinzi yo ku mukino wa mbere, maze ku mukino wa kabiri na APR BBC ibona intsinzi yayo ya mbere, ibyatumye amakipe yombi akanira umukino wa gatatu, kugira ngo atanguranwe intsinzi ya kabiri. 

Patriots BBC, abakinnyi yifashishije mu mukino wose ni Nyamwasa Bruno, Furaha Cadeaux de Dieu, Willy Perry, Prince Ibeh, Ishimwe Emmanuel, Sagamba Sedar, Branch Stephanus, Bethoudj Frank, Kenny Gasana, Kamilindi Oliver, Hagumintwari Steven na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné.

Ku ruhande rwa APR BBC, abakinnyi yifashishije ni Isaiah Muller, Bruno Shema, Chris Ruta, Williams Robenys, Nshobozwabyosenumukiza, Bush Wamukota, Ntore Habimana, Mpoyo Axel, Manzi Dani, Kazingufu Aliy, Diarra Aliou Fadila na Shema Osborn.

Ni umukino APR BBC yatangiranye imbaraga zidasanzwe, ibinyujije mu bakinnyi bayo nka Nshobozwabyosenumukiza, Shema Bruno, bari bazonze bikomeye Patriots BBC. Agace ka mbere karangiye APR BBC igaragaje ubuhanga budasanzwe, nuko igatsinda n'amanota 22 kuri 16 ya Patriots BBC.

Patriots BBC, yirinze gutsindwa amanota menshi rugikubita, nuko yitwara neza mu gace ka kabiri, karangira itsinze amanota 13 ku 9 ya APR BBC. Nubwo Patriots BBC yatsinze agace ka kabiri, igice cya mbere cyarangiye APR BBC iri imbere n'amanota 31 kuri 29 ya Patriots BBC.

Mu karuhuko umutoza wa Patriots BBC Henry Mwinuka, yagiye yihererana abakinnyi be, abaha inama zo kwitwara neza mu gace ka gatatu. Nk'uko bari babyizeho, abasore ba Patriots BBC bagarukanye Imbaraga zidasanzwe, nuko agace ka gatatu batsinda amanota 20 kuri 17 ya APR BBC, nuko batangira kuyobora umukino n'amanota 49 kuri 48 ya APR BBC. 

Mbere y'uko uyu mukino uyangira, habanje gukinwa umukino wa mbere mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, aho REG BBC yatsinze Kepler BBC amanota 92-56. 

Mu gace ka Kane, Patriots BBC yacurikiweho ikibuga, ubwo hakinwe iminota 8 nta nota iratsinda, muri iyo minota ikoramo amakosa ane.

Agace ka Kane, karangiye APR BBC itsinze amanota 19 kuri 4 ya Patriots BBC, nuko umukino urangira APR BBC itsinze amanota 67 kuri 53 ya Patriots BBC. 

Muri uyu mukino, Isaiah Miller ukinira APR BBC niwe witwaye neza kuko yatsinze amanota 32. 

Abakinnyi APR BBC yifashishije mu mukino Abakinnyi Patriots BBC yifashishije mu mukino APR BBC niyo yatangiye itsinda agace ka mbere 

Patriots BBC niyo yatsinze agace ka kabiri 


APR BBC yatsinze umukino wa kabiri mu mikino ya nyuma ya BetPawa Playoffs, itsinze Patriots 











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND