RFL
Kigali

Perezida Kagame yasobanuye u Rwanda mu mashusho abiri

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/09/2024 14:19
1


Perezida wa Repubilika y'u Rwanda,Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amashusho abiri aho iya mbere ari iy'amateka mabi naho iya Kabiri ikaba iyo kuva muri ayo mateka.



Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024 ubwo yari muri Convention Center mu amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yatangiye ashimira ku bwo kuba yarahawe ubutumire,ashimira abari bitabiriye ndetse anashimira ko ibikorwa bijyanye n'amatora byagenze neza.

Ati" Ndashimira cyane ubutumire bwo kuza kuba hamwe namwe uyu munsi muri iki gikorwa cyo gusangira no gushima uko mwabiteguye. Ndashimira kandi abayobozi bose bari hano bo mu nzego zitandukanye ariko cyane cyane Rwanda Readers Fellowship mudutegurira umunsi nk'uyu. 

Ndishimye rero kuza kuba ndi kumwe namwe kandi ngo mbonereho n'umwanya wo kubashimira ibihe bitari ibya kera twanyuzemo biganisha mu bindi bikorwa ubwo ndavuga ibikorwa bya politiki,ibikorwa byo kuyobora, ibikorwa by'amajyambere aribyo twanyuzemo mu gihe cy'amatora, mwarakoze cyane.

Byagenze neza uko twabibonye ndetse ku buryo budasanzwe butuma n'abantu benshi babitangarira ariko bifite iyo mpamvu nyine yo kuba byaragenze neza cyane abandi iwabo bitagenda neza ubwo niyo mpamvu batangara".

Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite ubudasa ku bintu byinshi birimo n'amateka rwanyuzemo ndetse anavuga ko u Rwanda rufite amashusho abiri.

Ati" Ibyo rero nabyo ubwabyo ni ibiganisha ku mwihariko niko navuga cyangwa bya bindi bagiye bita ubudasa bw'u Rwanda.

Buri gihugu gifite wenda ubudasa, u Rwanda rufite ubudasa ku bintu byinshi ari amateka twanyuzemo nabyo bifite uko biduha umwihariko, uko abantu batureba ariko noneho uko twavuye muri ayo mateka byabaye indi mpamvu y'ubudasa.

Dufite amashusho abiri, ishusho ya mbere y'amateka mabi cyane ,tukagira n'ishusho ya kabiri y'ukuntu abantu bashobora kuva muri ayo mateka no kuyahindura".

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari urugero rw'ibintu bibiri, ati "Urebye turi urugero rw'ibintu bibiri  biranga umuntu,kimwe ni icyerekana ukuntu abantu bashobora gukora amahano bashobora kuba babi cyane bagakora ibintu ubundi bitari bikwiye kuba bibi. Ku rundi ruhande u Rwanda rwabaye urugero rw'ukuntu umuntu ashobora kuva mu bintu bibi cyane yagizemo uruhare agakora ibyiza bitangaza abantu".

Perezida Kagame yanavuze ko amasomo yavuye mu bibi azatuma Abanyarwanda bazakomeza gukora ibyiza kurusha kuzayasubiramo.

Ati" Dufite umwihariko rero w'ayo mateka 2 azaturanga igihe cyose ariko nizera ko amasomo yavuye mu bibi, ibyo umuntu ashobora gukora, azatuma dukomeza inzira yo gukora no kugaragaza ibyo umuntu ashoboye gukora bizima akaba aribyo bihoraho kurusha gusubira muri ya mateka yacu".



Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amashusho abiri aho iya mbere ari iy'amateka mabi naho iya kabiri ikaba iyo kuva muri ayo mateka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Valens3 weeks ago
    Twishimiye imana udahwemakutugezaho.twiyemeje gukoracyane twigiramo amasomo kumatekayabaye mugihugucyacumabi.





Inyarwanda BACKGROUND