Miss Mutesi Aurore utakibarizwa mu Rwanda yamaze guhamya urukundo akunda umusore w’umunyarwanda uba I Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Mbabazi Egide . Ku munsi w’amavuko w’uyu mukunzi we, Miss Aurore yamubwiye amagambo ahamya urukundo rwabo rwajyaga rwibazwaho na benshi.
Hagati mu kwezi kwa Gashyantare 2015 nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2012 , Kayibanda Mutesi Aurore yerekeje muri Turukiya aho yagiye gukomereza amasomo ye, akanagura ubumenyi mu bigendanye n’imideli.
Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore
Mutesi Aurore n'umukunzi we Mbabazi Egide
Icyo gihe byavuzwe ko yabanje guca i Boston Muri USA gusura umukunzi we Mbabazi Egide n’ubwo Miss Aurore yari atarerura neza iby’urukundo rwe na Egide usanzwe ari umufotozi wabigize umwuga.
Aya niyo magambo Miss Mutesi Aurore yakoresheje ataka umukunzi we
Ku munsi wo ku Cyumweru tariki 12 Mata 2015 ubwo Mbabazi Egide yagiraga umunsi w’isabukuru, Mutesi Aurore yatangaje amagambo ahamya urukundo ruhebuje akunda Egide Fox. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Aurore yabwiye umukunzi we icyo abi iki gihe bita imitoma mu rurimi rw’igifaransa, tugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga ati”Uranyumva iyo mfite ibibazo,ungarurira ibyishimo iyo mbabaye,ndetse ukanyihanganisha iyo mpuye n’ibibazo. Warakoze ku rukundo ungaragariza rutagereranywa kuko urukundo ari uburebure….nsobanukirwa ubusobanuro bw’ijambo Gukunda iyo turi kumwe. Uri umuntu udasanzwe ndetse unyuzuza ibyishimo. Nakifuje gukoresha amagambo adasanzwe mu kugutura umuvugo ariko nkwifurije umunsi mwiza w’amavuko kandi ngukunda cyane uyu munsi kurusha uko nagukundaga ejo hashize.”
Ifoto igaragaza ibihe byiza Egide Mbabazi yagiranye na Mutesi Aurore ubwo yari yaje mu Rwanda. Aha bari bagiye gutembera muri pariki y'Ibirunga
Egide akunda gushyira amafoto y'umukunzi we ku rubuga rwa Instagram
Mu ntangiriro za 2015 nibwo Egide Fox yaje mu Rwanda gusura Mutesi Aurore banagirana ibihe byiza, nyuma , bikaba bivugwa ko ari nawe wamufashije kujya kwiga i bwotamasimbi.
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO