RFL
Kigali

Abatoza ba APR FC bahagaritswe amezi atandatu

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:31/03/2015 12:28
6


Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y'uko umutoza wungirije wa APR FC Vincent Mashami ashobora guhagarikwa igihe kingana n'amezi 6 bitewe n'uruhare yaba yaragize mu mvururu zakurikiye umukino ikipe yatsinzwemo na Rusizi.



Amakuru agera kuri Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru avuga ko abatoza b’ikipe ba APR FC Mashami Vincent na Mugisha barangije guhagarikwa amezi atandatu bashinjwa kugira uruhare mu mvururu zakurikiye umukino Espoir yatsinzemo APR FC 1-0. Amakuru  avuga ko ubwo umukino wari usojwe habaye gushwana hagati y’abatoza n’abakinnyi ba APR FC ndetse n’abasifuzi bari bayoboye umukino maze bikaza kurangira Police igiyemo hagati na yo byabaye ngombwa ko yifashisha imbaraga ngo yigize inyuma abakinnyi ba APR FC n’abatoza.

Ndahinduka Michel Bugesera ni umwe mu bahagaritswe

Rutahizamu wa APR FC Ndahinduka Michel ni umwe mu bagaragaye muri izi mvururu ndetse nawe akaba ari mu bahanwe


Mashami Vincent i Rusizi nyuma y'uko APR FC itsinzwe na Espoir 1-0

Nyuma yo kugeza iki kibazo ku kanama gashinzwe imyitwarire muri Ferwafa, aka karateranye ni ko gushyira hanze umwanzuro ku wa gatanu w’icyumweru gishize, umwanzuro wari utaratangarizwa abanyarwanda kugeza magingo aya.

Nkuko amakuru ava muri aka kanama yatangarije Ruhagoyacu, umutoza wungirije wa APR FC Mashami Vincent ndetse n’umutoza w’abanyezamu Mugisha Ibrahim bombi bahagaritswe amezi atandatu muri ruhago nyarwanda, mu gihe Ndahinduka Michel Bugesera we yahagaritswe imikino itatu. Ibi bihano ariko bikaba bishobora kugera ku mikino itandatu nyuma y’Ubujurie.

Aba bose bakaba barashinjwaga kugira uruhare mu mvururu z’i Rusizi. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ntirirashyira hanze ibi buhano ndetse umunyamabanga waryo Me. Olivier Mulindahabo amaze iminsi atangariza itangazamakuru ko ari bubabwire imyanzuro y’akanama gashinzwe imyitwarire, ariko ntabishyire mu bikorwa.

Mashami Vincent wahagaritswe amezi 6 atagaragara muri ruhago yo mu Rwanda

Yaba Mugisha ndetse na Mashami, bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi mu gihe Ndahinduka Michel we atigeze ahamagarwa. Aba batoza nkuko Ruhagoyacu yabyanditse mu minsi yashize, bakaba bari banamaze iminsi batarebana neza n’umunyamabanga wa APR FC Kalisa Adolphe aho nanubu nta n’amasezerano bagiraga nubwo bitwaraga neza mu kibuga.

Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • football lover9 years ago
    umupira wiwacu ntuzigera utera imbere urimo abayobozi bafata ibyemezo bihubutse batonesha bashyira imbere inyungu zabo bwite mbere yizumupira
  • lumumba9 years ago
    APR ndayikunda ariko ibintu bariya batype bakoze ntibibaho babahane kabisa nubwo nunva ibihano biremereye
  • hakizimana valens9 years ago
    ntakibazo mashami na mugisha ni abatoza beza twihanganire ibitubayeho abafana ba apr fc tubari inyuma
  • De Gaulle azawirebane9 years ago
    Cedrick wa Rayon ahagarikwa imyaka ibiri n'amafaranga akangari, ku ikosa rimwe Bugesera wa APR ahagarikwa imikino itatu. Bye bye football yo mu Rwanda, De Gaulle ajye yicara mu cyubahiro, mu mpande zaho, mu mpande ahatwikiriye n'ahasigaye hose, ahicarane n'abayobozi n'abafana ba APR afane match zose.
  • dAvid toolan9 years ago
    twihangane ntakundi
  • dAvid toolan9 years ago
    twihangane ntakundi





Inyarwanda BACKGROUND