RFL
Kigali

Batumuraga itabi rizwi nka ‘Cigars’! Davis D na Platini barikoroje mu ndirimbo bateguje- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/08/2024 17:34
0


Umuhanzi Davis D witegura gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, yongeye kugaruka cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko agaragaye ari kumwe na Platini batumura itabi mu rwego rwo guteguza indirimbo ‘Jeje’ yabo nshya bahuriyemo.



Aba bombi bifashishije imbuga zabo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, bagaragaje ko bari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo yabo nshya. Ni ubwa mbere bombi bakoranye indirimbo nyuma y’imyaka 10 ishize buri umwe ari mu muziki.

Davis D yabwiye InyaRwanda ko ibyo abantu bacyetse atari ukuri, kuko atari itabi risanzwe banywaga we na Platini. Ati “Itabi natumuraga riri mu bwoko bwa ‘Cigars’ baryita ‘Small Cigars’ kugira ngo abantu batagira ngo ni itabi iri risanzwe ryatuma uta ubwenge.”

Iri tabi ryo mu bwoko bwa ‘Cigars’ ricuruzwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi rigira ubwoko butatu nka ‘Large cigars’, ‘cigarillos’ ndetse na ‘Little Cigars’.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’, yavuze ko we na Platini bahoranye igitekerezo cyo gukorana indirimbo ariko bitewe n’umwanya wa buri umwe ntibyagiye bikunda.

Ati “Igitekerezo cyo gukorana indirimbo cyahozeho. Platini twabaye inshuti cyane buri uko yageraga muri studio yaranshyigikiraga cyane. Rero yagiye abona uburyo nagiye ntera intambwe, ubwo igitekerezo tukigira cyera ariko tukajya tuburana.”

Yavuze ko mu minsi ishize ubwo yari yasuye Platini ari bwo bombi basubukuye umushinga bari bamaze igihe batekerezaho, biyemeza gukorana indirimbo.

Ati “Mu minsi ishize ubwo namusuraga, nibwo twagize igitekerezo cyo gukora indirimbo, ubwo rero irakorwa, ndetse turitegura kuyishyira hanze mu minsi iri imbere. Ni igitekerezo cyaje cyera, ariko ntitwagishyira mu bikorwa.”

Ukoresha izina rya Galadiyatoro yavuze ko ashingiye ku kuntu azi Davis D na Platini iyi ndirimbo izaba nziza 100%. Ni mu gihe Ally Soudy yavuze ko Platini yaserutse mu mwambaro w’ikipe adakunda (Kuko yambaye ‘Jersey’ y’ikipe Messi akinamo).

Ni mu gihe Ishimwe Karake Clement yavuze ko adatunguwe n’uburyo Platini yambaye, kuko asanzwe ari umufana wa Messi. Mideli Rwanda we yabajije aba bahanzi niba no mu buzima busanzwe banywa itabi.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Motif afatanyije na Sante. Motif yagize izina rikomeye nyuma y’uko akoze amashusho y’indirimbo ‘Dede’ ya Davis D. Biteganyijwe ko amashusho y’indirimbo (Video) azakorwa na Bagenzi Bernard.

Davis D atangaje isohoka ry’indirimbo yakoranye na Paltini mu gihe ari mu y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki. Ni igitaramo avuga ko azakorera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahanzwi nka Camp Kigali.

Ni igitaramo avuga ko azifashishamo abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga, mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki.

 

Platini yatanze integuza y’indirimbo yahuriyemo na Davis D ku nshuro ya mbere


Davis D yavuze ko batumuraga itabi ryo mu bwoko bwa ‘Cigars’- Abanyarwanda barizi nk’igikamba


Davis D yavuze ko iyi ndirimbo bari bamaze igihe bayitekereza ahubwo batarabona umwanya wo kuyikora


Platini yagaragaje ko iyi ndirimbo ari mu nzira yo kujya hanze 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY DREAM' YA DAVIS D NA MELISSA

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KU MUTIMA' YA PLATINI P

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND