Byatangajwe ko umuraperi w'umunyabigwi Snoop Dogg wari umushyushyarugamba mu mikino ya 'Olympics 2024' yabereye i Paris mu Bufaransa, yishyuwe arenga Miliyari 11 Rwf kugira ngo ashyushye abayitabiriye.
Calvin Broadus Jr. umuraperi akaba n'umwanditsi w'indirimbo wamamaye ku izina rya Snoop Dogg mu muziki amazemo igihe kinini, niwe wabaye umushyushya rugamba mu mikino ya 'Olympics Games 2024' yabereye i Paris mu Bufaransa yahuje ibihugu bitandukanye.
Uyu muraperi kandi niwe watangije kumugaragaro iyi mikino ubwo yahabwaga itoroshi ry'ikirango kiyi mikino maze akarizenguritsa mu mujyi wa Paris. Yakomeje ashyushya abitabiriye iyi mikino ari nako akora udukoryo twasetsaga benshi.
Amashusho n'amafoto ya Snoop Dogg ari muri iyi mikino yaciye ibintu ku mvuga nkoranyambaga ndetse CNN yakoze inkuru yihariye igaruka ku bihe byiza uyu muraperi yagiriye muri Olympics mu buryo bw'amafoto.
Gusa ikibazo benshi bibazaga ni 'Amafaranga angahe Snoop Dogg yishyuwe'? muri iyi mikino yarihanzwe amaso n'Isi yose. Ibinyamakuru birimo BBC na Hollywood Reporter byatangaje ko uyu muraperi yishyuwe Miliyoni 9 z'Amadolari mu minsi 17 yitabiriye iyi mikino. Aya mafaranga arenga Miliyari 11 Rwf (11918331000).
Ikiyongera kuri ibi n'uko abareba iyi mikino biyongereye ku kigero cya 79% ugereranije n'imikino y'ubushije yabereye muri Tokyo. Ibi bikaba ngo bidashidikanwaho ko Snoop yabigizemo uruhare kubera ubwamamare bwe ndetse arahabwa amahirwe yo kongera gushyushya iyi mikino mu 2028 izabera iwabo i Los Angeles.
Umuraperi Snoop Dogg niwe watembereje urumuri rwa Olympic i Paris
Snoop Dogg yishyuwe arenga Miliyari 11 Rwf mu mikino ya Olympics yamazemo iminsi 17
TANGA IGITECYEREZO