RFL
Kigali

Gasogi United itsinze Marines FC, ifata umwanya wa Mbere - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/08/2024 14:48
0


Gasogi United yatsinze Marines FC mu mukino w'umunsi wa kabiri wa Rwanda Premier League, ihita ifata umwanya wa mbere n'amanota atandatu.



Gasogi United yari yakiriye Marines FC mu mukino w'umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25, Rwanda Premier League. Umukino wa mbere Gasogi United yitwaye neza kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ubwo yatsindaga Mukura, naho Marines FC yo umukino wa mbere ikaba yaraguye miswi na Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, amakipe yose ashaka gutangirana igitego.

Umuzamu wa Gasogi United Dauda IbrahimBareli, yatangiye ari inzozi mbi kuri Marines FC, aba umucunguzi wa Gasogi United, kuko mu minota 20 ya mbere yakuyemo imipira itatu yari kubyara ibitego.

Marines FC yo yagumye kuyobora umukino mu kibuga hagati, ibifashijwemo na Kapiteni wayo Nkundimana Fabio, gusa ubwugarizi bwa Gasogi United buba maso.

Ku munota wa 22, Umuzamu wa Marines Vally Irambona yakoze akazi gakomeye cyane ubwo yakuyemo ishoti rya Christian-Theodor . Marines FC nayo ibura igitego ku munota wa 24, nyuma y'uko umuzamu wa Gasogi United Dauda Ibrahim Bareli yakuyemo ishoti rya Sanda Souledy.

Ku munota wa 35 umuzamu wa Marines yategeye Udahemuka Jean De Dieu wa Gasogi mu rubuga rw'amahina, ni uko umusifuzi atanga Penaliti yahawe Christian-Theodor
Yawanendji-Malipang maze umupira awuboneza mu nshundura, Gasogi United itangira kuyobora umukino n'igitego kimwe ku busa bwa Marines FC.

Iminota 45 yarangiye Gasogi United ikiyoboye n'igitego kimwe ku busa bwa Marines FC, nuko hongerwaho iminota ine. Iminota ine nayo yarangiye nta kindi gitego cyinjiye, nuko amakipe yombi ajya kuruhuka Marines FC ikubita agatoki ku kandi.

Igice cya kabiri Marines FC yagarukanye imbaraga zidasanzwe ishaka kwishyura, umuzamu wa Gasogi United Dauda Ibrahim Bareli ntiyabyemera.

Uko igice cya kabiri cyagendaga gikinwa , Gasogi United ibifashijwemo na Christian-TheodorYawanendji-Malipang, yatangiye kwatsa umuriro mu izamu rya Marines FC, gusa ba rutahizamu bayo barimo Kabanda Serge barata ibitego.

Mu munota wa 80, Marines FC yabonye amahirwe ya kufura ku ikosa ryari rikorewe Hosiana Kenedy, gusa ihawe Sultan Bobo Nuko umupira awutera hejuru y'izamu.

Iminota 90 isanzwe yarangiye Gasogi United igifite igitego kimwe ku busa bwa Marines FC, umusifuzi yongeraho iminota ine. Iyo minota ine nayo yarangiye ntacyo Marines FC ikoze, nuko umukino urangira Gasogi United yegukanye amanota atatu.

Kwegukana amanota atatu, byatumye Gasogi United iyobora urutonde rwa Shampiyona n'amanota atandatu, naho Marines FC igumana inota rimwe.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mariners FC

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United



Malipangou na bagenzi be bishyimira igitego





Abasimbura ba Gasogi United



Abasimbura ba Marines FC












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND