Kigali

Ubu Kristo ari muri njye - Alpha Rwirangira yateye ikirenge mu cya Meddy – VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:23/08/2024 15:57
1


Umuhanzi Alpha Rwirangira washyize hanze indirimbo “I’m free”, yatangaje ko yateye umugongo indirimbo z’Isi yerekeza mu gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.



Kuri uyu wa Gatanu, umuhanzi Alpha Rwirangira uteganya gukora ibitaramo bibiri muri Canada mu mezi ari imbere, yashyize hanze indirimbo nshya yise “I’m Free” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Yanick mu gihe amashusho yakozwe na Kavoma.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Alpha Rwirangira yatangaje ko ubu yamaze gutera ikirenge mu cya Meddy nawe akaba agiye gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akareka gukora indirimbo benshi bita iz’Isi.

Alpha Rwirangira yagize ati "Ubu kristo ari muri njye. Nasanze umuhamagaro wange ari ukuvuga no kuririmba ibya Kristo."

Uyu muhanzi usanzwe akorera umuziki we muri Canada, ntabwo yari aherutse gukora umuziki nk’uko abafana be bari babimunyereyeho kuko indirimbo yaherukaga yari imaze umwaka iri hanze.

Nyamara n’ubwo nta ndirimbo yaherukaga, Alpha Rwirangira ari mu myiteguro yo gukora ibitaramo “Amashimwe Concert” bigiye kuba ku nshuro ya kabiri bikazabera Edmonton ku wa 13 Ukwakira ndetse na Ottawa ku wa 23 Ugushyingo 2024.

Alpha ateye iyi ntambwe yo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana gusa, nyuma ya Meddy wafatwaga nka nimero ya mbere mu muziki nyarwanda ariko nyuma yo gukora ubukwe akiyemeza guhindukirira Imana ndetse muri uyu mwaka akaba yarihaye intego yo kubwiriza abatari bacye bakamenya Imana.

Alpha Rwirangira aherutse kugaragaza ko yirunduriye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ubwo yatangazaga igitaramo cyo gusingiza Imana kizabera muri Canada kuwa 13 Ukwakira 2024 na tariki 23 Ugushyingo 2024. Ni igitaramo yise "Amashimwe Concert" yatumiyemo Richard Ngendahayo.



Nyuma y'imyaka 4 akoreye ubukwe Monterial muri Canada, Alpha Rwirangira yatangiye urugendo rushya rwo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana


Meddy wari mu bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, nawe asigaye yarahinduye inzira akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n'ivugabutumwa


Alpha Rwirangira ategerejwe mu gitaramo gikomeye yatumiyemo Ngendahayo

Reba indirimbo "I'm free" Alpha Rwirangira yashyize hanze agahishura ko yatangiye urugendo rwo gukora indirimbo zo kuramya Imana gusa


">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo Browser3 months ago
    Mwakoze kudutangariza inkuru nziza.Gusa iki Gitaramo si Richard Ngendahayo wenyine bazakorana ahubwo hari nuwitwa Antoinette Rehema.Nukujya mwandika inkuru yuzuye,uku ni ukuronabura kubutoni.Nonese niba Richard azwi cyane bivuzeko undi we bazakorana arazamenyekana?? Sinzi impamvu ibibyamakuru bimwe na bimwe Musigaye mwivugira abantu bazwi cyane Aho kuvuga abakizamuka ngo bamenyekane,Kandi ejo mukavuga ngo mwatumye bamenyekana



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND