Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutakaza amanota inganya n'Amagaju FC igitego 1-1 mu mukino wo ku munsi wa kabiri wa shampiyona y'icyiciro cya mbere wakinwe kuri uyu wa gatanu Saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.
Adama Bagoyogo arikumwe n'umutoza wungirije bishimira igitego yatsinze
Iragire Saidi watsinze igitego cya 2 cy'Amagaju FC
Uko umukino wagenze umunota ku munota:
Umukino urangiye Rayon Sports inganyije n'Amagaju FC ibitego 2-2 yongera gutakaza amanota
90+4' Amagaju FC abonye igitego cya 2 gitsinzwe na Iragire Saidi ku mupira waruvuye kuri kufura yariteretse mu kibuga hagati ashyiraho umutwe maze uragenda ujya mu nshundura
90+3' Serumogo Ally yinjiye mu kibuga asimbuye Fitina Ombolega
90+1' Rayon sports yariye Amavubi irimo irashaka igitego cya 3,uwitwa Muhire Kevin ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu habura uwushyira mu izamu
Umukino wongeweho iminota 5
88' Kapiteni w'amagaju FC ,Masudi Narcisse abonye ikarita ya kabiri y'umuhondo ku ikosa yarakoreye Iraguha Hadji bihita bibyara umutuku ava mu kibuga
85' Rayon Sports ibonye igitego cya 2 gitsinzwe na Adama Bagayogo nyuma yo gucenga abakinnyi b'Amagaju FC maze arekura ishoti riremereye ari inyuma y'urubuga rw'amahina
84' Amagaju Fc yarabonye igitego cya 2 habura gato kuri koroneri yarizamuwe na Masudi Narcisse maze Iragire Rachid ashyiraho agatsitsino umupira uragenda unyura hepfo y'izamu gato cyane
78' Robertinho utoza Rayon Sports yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Prince Elanga Kanga na Aziz Bassane hajyamo Iraguha Hadji na Jesus Paul
76' Kapiteni w'Amagaju FC ,Masudi Narcisse aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga
74' Nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura ikipe yo mu Bufundu ikomeje gusatira ,uwitwa Rachid Mapoli yari yongeye kurekura ishoti ariko birangira Fitina Ombolenga ashyize umupira muri koroneri itagize icyo itanga
70' Amagaju FC abonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Rachid Mapoli wari winjiye mu kibuga asimbuye
68' Amagaju FC yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Dusabe Jean Claude hajyamo Iradukunda Daniel
66' Nsabimana Aimable yari yongeye kugerageza uburyo yakoresheje atsinda igitego cya 1 kuri koroneri yaritewe na Adama Bagayogo ariko umupira unyura hejuru y'izamu gato cyane
65' Myugariro w'Amagaju FC, Matumona aryamye hasi nyuma yo kugongana n'umukinnyi wa Rayon Sports
64' Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Rukundo Abdurrahman hajyamo Adama Bagayogo yakirwa n'amashyi y'abafana
60' Amagaju Fc akoze impinduka mu kibuga havamo Sebagenzi Cyrille na Malanda Destin hajyamo Rachid Mapoli na Nkurunziza Seth
55' Bizimana Ipthihadji azamuye umupira mwiza imbere y'izamu rya Rayon Sports, Seraphin ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hejuru y'izamu
50' MRayon Sports ibonye kufura nziza ku ikosa rikozwe na Bizimana Iptihaji arikoreye Muhire Kevin waruzamukanye umupira amutereka hasi,itewe na Muhire Kevin ariko ba myugariro bakiza izamu
48' Rayon Sports yari ibonye amahirwe ku mupira warufashwe na Muhire Kevin ariko birangira Matumona awumwatse
46' Igice cya kabiri gitangijwe na Rayon Sports
Nsabimana Aimable yishimira igitego cya 1 cya Rayon Sports yatsinze
Igice Cya mbere kirangiye Rayon Sports iyoboye n'igitego 1-0 ndetse unabona ko icyizere cyaje ku bafana bayo
45+3' rayon Sports ibonye igitego cya 1, Muhire Kevin azamuye koroneri neza maze Nsabimana Aimable ashyiraho umutwe umupira uragenda unyeganyeza inshundura
45+2' Nyuma yo gukora akazi gakomeye Twagirumukiza Clement aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga
45+1' Niyonzima Olivier Sefu arekuye ishoti ryashobora guteza ibibazo Amagaju Fc ariko umunyezamu aratabara ashyira umupira muri koroneri itewe na Muhire Kevin maze Twagirumukiza Clement yongera gushyira umupira muri koroneri
Igice cya mbere cyongeweho iminota 2
43' Ba myugariro ba Rayon Sports birabasaba kwitondera ba rutahizamu b'Amagaju FC ,Ndayishimiye Eduard ahinduye umupira mwiza ashaka Seraphin ariko atindaho gato cyane
40' amagaju Fc yarabonye igitego habura gato ku mupira waruzamukanywe na Dusabe Jean Claude bakunda kwita Nyakagezi ageze imbere y'izamu awuhindura ashaka umutwe wa Ndayishimiye Eduard ariko atindaho gato
39' Iraguha hadji na Serumogo Ally bari ku ntebe y'abasimbura barimo ku ganiriza Nsabimana Aimable uri mu kibuga bamwereka uburyo bwo gukinamo kugira ngo babone igitego
36' Rayon Sports ibonye kufura yari itetse mu kibuga hagati ariko Muhire Kevin ayiteye ikubita mu bitugu by'umukinnyi w'Amagaju FC
31'Ndayishimiye Eduard w'Amagaju FC yeretswe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Niyonzima Olivier Sefu
25' Rukundo Abdulrahman yongeye kugira amahirwe macye,umupira urazumwe uvuye ku ruhande rw'iburyo ashyiraho umutwe ariko umupira uhita ushyirwa muri koroneri itagize icyo itanga
23' Dusabe Jean Claude w'Amagaju FC abonye ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Bassane Aziz waRrayon Sports ku murongo ugabanyamo ikibuga 2
19' Rayon Sports irase uburyo bwabazwe imbere y'izamu ku mupira waruzamuwe na Fitina Ombolenga maze rukundo Abdulrahman ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hepfo y'izamu gato cyane
16' Umunyezamu wa Rayon Sports yari akoze amakosa yihera umupira kapiteni ,Masudi Narcisse nawe awushyira kwa Ndayishimiye Eduard ariko birangira awutakaje
13' Rayon Sports iri gukina n'Amagaju FC yakuyemo abakinnyi 2 muri iyi mpeshyi aribo Ndikuriyo Patient na Rukundo Abdulrahman kandi bose banabanje mu kibuga
11' Abakinnyi ba Rayon Sports bize umuvuno wo gushotera kure,uwitwa Prince Elenga Kanga arekurye ishoti ripima amatoni ari mu kibuga hagati ariko rikubita igiti cy'izamu, abafana ba Murera bahita biyamira
9' Kapiteni wa Rayon Sports akaba n'umwana w'ikipe,Muhire Kevin arekuriye ishoti riremereye mu kibuga hagati ariko rinyura hejuru y'izamu gato cyane
8' Abafana bari kugenda binjira muri Stade gake gake biyongera ku bandi batari benshi baje kureba uyu mukino
4' Rayon Sports nayo yari ikoze akantu ku mupira waruzamukanywe na Muhire Kevin awutanga mu rubuga rw'amahina ufatwa na Prince Elenga Kanga awushyira kwa Ishimwe Fiston nawe arekura ishoti rinyura hepfo y'izamu gato cyane
3' Ikipe y'Amagaju FC ikomeje guhererakany umupira yari igerageje uburyo ku ishoti ryari rirekuwe na Iragire Shidi ariko birangira umunyezamu wa Rayon Sports afashe umupira nta nkomyi
1' Umukino utangijwe n'Amagaju FC umupira ushyirwa kwa Ndayishimiye Eduard agiye gucenga birangira Bugingo Hakim arengeje umupira
Abakinnyi 11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga;
Teagirumukiza Elineste
Masudi Narcisse
Bizimana Iltihadji
Dusabe Jean Claude
Matumona Wakonda
Tuyishime Emmanuel
Semageni Cyrille
Iragire Saidi
Malanda Destin
Ndayishimiye Eduard
Kiza Husen Seraphin
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga;
Ndikuriyo Patient
Muhire Kevin
Nsabimana Aimable
Gning Omar
Ombolenga Fitina
Niyonzima Olivier
ISHIMWE Fiston
Bassane Aziz
Bugingo Hakim
Rukundo AbdulRahman
Elenga Kanga Prince
Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina uyu mukino nyuma yuko yanganyije na Marine FC 0-0 mu mukino wo ku munsi wa mbere. Amagaju FC nayo agiye gukina nyuma yuko yari yanganyije na Bugesera FC 0-0.
Imibare yerekana ko imikino 22 yahuje aya makipe yombi, Rayon Sports yatsinzemo 4, Amagaju FC itsindamo 4 banganya 3. Murera yinjijemo ibitego 39 naho Amagaju FC yinjizamo ibitego 12.
Muri 2019 nibwo Amagaju FC yaherukaga kwakira Rayon Sports ariko uwo mukino warangiye atsinzwe ibitego 2-1 ahita anamanuka mu kiciro cya 2.
Muri shampiyona iheruka, umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium naho mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, Rayon Sports itsinda igitego 1-0 cya Muhire Kevin.
Rukundo wa Abdulrahman wa Rayon Sports yahuraga n'ikipe yahozemo
Ikipe y'Amagaju FC yishyushya mbere y'umukino
Rayon Sports yishyushya mbere y'umukino
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli areba umukino banganyijemo n'Amagaju FC
Abafana ba Rayon Sports bari babukereye bagiye kureba ikipe yabo
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO