RFL
Kigali

Kevin Kade yatangiye kurya ku matunda y’indirimbo “Sikosa”

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:23/08/2024 17:15
0


Nyuma yo gushyira hanze indirimbo Sikosa, Kevin Kade yahise yuzuza abantu 100,000 bamukurikira kuri YouTube bimuhesha igihembo cya Silver gitangwa na YouTube.



Indirimbo Sikosa yari imaze iminsi itegerejwe na benshi, bashyize irasohoka ndetse na nyiri iyi ndirimbo atangira gusoroma ku matunda yayo mu gihe gito ikimara kujya hanze.

Ni indirimbo yashyizwe kuri YouTube kuri uyu wa kane ariko abantu bakabasha kuyumva saa sita n’igice kuri uyu wa gatanu byatumye abantu batangira kuyivugaho ahatangirwa ibitekerezo indirimbo itari yasohoka.

Iyi ndirimbo ya Kevin Kade ndetse iri kuri YouTube channel ya Kevin Kade, yatangiye kumuha inyungu mu gihe gito cyane iyi ndirimbo imaze kuri YouTube.

Kuri uyu wa kane, Kevin Kade yakurikiranwaga n’abantu barenga 93,000 kuri YouTube bucya none hamaze kwiyongeraho 2,000 by’abamukurikirana (Subscribers) kandi indirimbo itari yajya ahagaragara.

Nyuma y’isaha ayirekuye abantu batangiye kuyumva, Kevin Kade yahise yiyongeraho abantu 5,000 by’abamukurikirana (Subscribers) byahise bituma yuzuza 100,000 Subscribers.

Nk’uko bisanzwe, iyo umuntu ukoresha YouTube yujuje 100,000 subscribers, ahabwa igihembo cya Silver na YouTube mu rwego rwo kumushimira akazi gakomeye akora.

Kubwo ibyo, magingo aya Kevin Kade yemerewe iki gihembo cya Silver gitangwa na YouTube kubera ko yujuje abantu 100,000 bamukurikirana kuri uru rubuga rucururizwaho ibihangano bitandukanye kuva mu mwaka wa 2005.

Iki gihembo cya Silver (Ifeza) ni cyo cya mbere YouTube itanga iyo umuntu yujuje 100,000 by’abamukurikirana hanyuma wakuzuza 1,000,000 ugahabwa igihembo cya Zahabu hanyuma uwjuje 10,000,000 agahabwa igihembo cya Diyama.

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND