Nyuma yo gushyira hanze indirimbo Sikosa, Kevin Kade yahise yuzuza abantu 100,000 bamukurikira kuri YouTube bimuhesha igihembo cya Silver gitangwa na YouTube.
Indirimbo Sikosa yari
imaze iminsi itegerejwe na benshi, bashyize irasohoka ndetse na nyiri iyi
ndirimbo atangira gusoroma ku matunda yayo mu gihe gito ikimara kujya hanze.
Ni indirimbo yashyizwe
kuri YouTube kuri uyu wa kane ariko abantu bakabasha kuyumva saa sita n’igice
kuri uyu wa gatanu byatumye abantu batangira kuyivugaho ahatangirwa ibitekerezo
indirimbo itari yasohoka.
Iyi ndirimbo ya Kevin Kade
ndetse iri kuri YouTube channel ya Kevin Kade, yatangiye kumuha inyungu mu gihe
gito cyane iyi ndirimbo imaze kuri YouTube.
Kuri uyu wa kane, Kevin
Kade yakurikiranwaga n’abantu barenga 93,000 kuri YouTube bucya none hamaze
kwiyongeraho 2,000 by’abamukurikirana (Subscribers) kandi indirimbo itari yajya
ahagaragara.
Nyuma y’isaha ayirekuye
abantu batangiye kuyumva, Kevin Kade yahise yiyongeraho abantu 5,000 by’abamukurikirana
(Subscribers) byahise bituma yuzuza 100,000 Subscribers.
Nk’uko bisanzwe, iyo
umuntu ukoresha YouTube yujuje 100,000 subscribers, ahabwa igihembo cya Silver
na YouTube mu rwego rwo kumushimira akazi gakomeye akora.
Kubwo ibyo, magingo aya
Kevin Kade yemerewe iki gihembo cya Silver gitangwa na YouTube kubera ko yujuje
abantu 100,000 bamukurikirana kuri uru rubuga rucururizwaho ibihangano bitandukanye
kuva mu mwaka wa 2005.
Iki gihembo cya Silver (Ifeza)
ni cyo cya mbere YouTube itanga iyo umuntu yujuje 100,000 by’abamukurikirana
hanyuma wakuzuza 1,000,000 ugahabwa igihembo cya Zahabu hanyuma uwjuje
10,000,000 agahabwa igihembo cya Diyama.
TANGA IGITECYEREZO