Muri 2009 nibwo umuhanzi Chris Brown yahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwari umukunzi we Rihanna. Ku munsi w’ejo tariki 20 Werurwe 2015 nibwo urukiko rwo muri Los Angeles rwamukuriyeho akato(probation)yari yarashyizwemo ndetse rumukomorera ibihano byose yari yarahawe.
Nyuma y’uko Chris Brown arangirije amasomo agendanye no kwirinda urugomo ndetse akava mu kigo ngororamyitwarire(rehab), umucamanza James R. Brandlin yemereje ko Chris Brown akuriweho ibihano byose yari yarahawe. Kugeza ubu ikirego cyo gukubita no gukomeretsa Chris Brown yari akurikiranweho kikaba cyafunzwe burundu.
Chris Brown n’umwunganira mu mategeko Mark Geragos ubwo bari imbere y’ubucamanza ku munsi w’ejo
Ubutumwa Chris Brown yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ashimira Imana
Nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko, Chris Brown yagaragaje ibyishimo bye ashyira ubutumwa bushimira Imana ku rukuta rwe rwa Twitter . Yagize ati"IM OFF PROBATION!!!!!!!! Thank the Lord!!!!!!. Tugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga ati”Nakuriweho akato, Imana ishimwe”.
Umuhanzikazi Rihanna nyuma yo gukubitwa na Chris Brown muri 2009
Gukubita Rihanna n'imyitwarire mibi byatumye Chris Brown afungwa, akora imirimo nsimburagifungo , ajyanwa no mu kigo ngororamyitarire
Mbere y'uko amukubita , Chris Brown yakundanaga na Rihanna byabuze urugero
Muri Gashyantare 2009 , mbere gato y’uko hatangwa ibihembo bya Grammy Awards, nibwo umuhanzi Chris Brown yakubise ku buryo bukomeye, anakomeretsa umuhanzikazi Rihana bari n’inshuti. Kuva icyo gihe yagiye akurikiranwa kubera iki cyaha cy’urugomo yakoze ndetse binagira ingaruka mbi ku bahanzi bwe.
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO