FPR
RFL
Kigali

Umuhanzikazi Juru Ornella waburiye amahirwe muri Miss Rwanda yongeye kugerageza muri Miss Black Festival

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/07/2024 11:01
0


Umuhanzikazi Juru Ornella wigeze kugerageza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019, ari ku rutonde rw’abakobwa 57 bari guhatanira kuvamo 10 bazerekeza mu Mujyi wa Dubai mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu irushanwa rya Miss Black Festival.



Ni ubwa mbere iri rushanwa ribaye. Ibice bya mbere byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, kandi ryiyandikishijemo abakobwa barenga 400 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Rigamije guteza imbere umukobwa w’umwirabura, aho bazahemba umushinga mwiza wahize indi. Umukobwa wa mbere azahembwa amadorali ibihumbi 15$, uwa kabiri n’uwa Gatatu bazahembwa ibihumbi 5$.

Uko ari 57 bamaze iminsi bahatanye mu matora yo kuri Internet binyuze ku rubuga rw’iri rushanwa www.Missblackwordfestival.org.

Juru Ornella uzwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Yoga’ yabwiye InyaRwanda, ko kwiyemeza guhatana muri iri rushanwa byaturutse mu kuba hari andi amarushanwa y’ubwiza yagiye ahatanamo ariko ntabashe gukomeza mu bindi byiciro.

Yavuze ko yagerageje guhatana muri Miss Rwanda 2019 azitirwa n’uburebure. Nyuma yo kubona ko muri Miss Black Festival nta burebure basaba yiyemeje guhatana. 

Ati “Nahereye cyera nitabira amarushanwa y’ubwiza, rero numvaga nshaka kugerageza no muri Miss Black Festival kuko nizera ko nabikora nkagera kure.”

Juru Ornella yavuze ko kuba asanzwe ari umuhanzikazi mu muziki bitamubuza kugerageza amahirwe mu marushanwa nk’aya, kandi aramutse atsinze byamufasha gushyira mu bikorwa umuziki we ndetse n’umushinga ashaka kuzakoraho.

Akomeza ati “Sinava mu muziki ahubwo byafungura indi miryango kuri njye, kuko ni amahirwe naba ngize, kuko maze igihe ibikorwa byanjye byarahagaze.”

Muri iri rushanwa yatanze umushinga ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, kuko ari ibintu byigeze kumubaho. Ati “Natanze umushinga wo kwita ku bantu barwana isaha ku isaha n’ubuzima bwo mu mutwe (Mental Health) kuko nigeze guhura n’ikibazo nk’icyo, rero uvuga ushingiye ku byo wanyuzemo.”

Yavuze ko gutsindira Miss Black Festival bizamufasha ubukangurambaga bwe mu kugerageza guhindura imyimvire ya sosiyete, cyane cyane asaba imiryango kuganiriza abakiri bato kuko ‘dufite ikibazo cy’indwara z’ubuzima bwo mu mutwe cyugarije benshi ahanini bitewe n’imbuga nkoranyambaga bikagira ingaruka ku buzima bwacu.’

Ariko kandi arashaka no gushyiraho ibigo cyangwa se Club zijyanye n’imyidagaduro, akajya ahuriza hamwe urubyiruko mu bikorwa mu rwego rwo kubashakira imirimo no kubafasha kubaho batigunze.

Kugeza ubu umukobwa witwa Lisa Teta Cyuzuzo niwe uri imbere mu majwi aho agejeje amajwi 4303, akurikiwe na Evassy Cyomugisha ufite amajwi 3619, Mariam Uwase ufite amajwi 3377, Ange Rebecca ufite amajwi 3301 ndetse na Ella Darlene Byano uri ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 3125.

Umukobwa wa nyuma ubwo ni ukuvuga uwa 37 yitwa Gloria Baraka afite amajwi 2, ni mu gihe kuva kuri uriya mwanya kugeza mu icumbi bari ku mpuzandengo y’amajwi ari hagati 2000 ndetse na 1000.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA

Ornella Juru yatangaje ko yiyemeje guhatana muri Miss Black Festival nyuma yo kubona ko umushinga we ushobora kuzatsinda

Juru yavuze ko muri 2019 yahatanye muri Miss Rwanda azitirwa n’uburebure


Juru yagaragaje ko yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe biri mu mpamvu zatumye umushinga we awubakira kuri iyi ngingo


Juru amaze gushyira hanze indirimbo zirimo nka ‘One More’, ‘Pango’ n’izindi zinyuranye 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ONE MORE' YA JURU


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI WOWE’ YA JURU

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND