FPR
RFL
Kigali

Amagaju FC nta kuzuyaza yasinyishije umusimbura wa Patient yatanze muri Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/07/2024 22:03
0


Ikipe y'Amagaju FC yasinyije umunyezamu Kambale Kiro Dieume wakinaga muri DR Congo amasezerano y'imyaka ibiri.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga 2024, ni bwo ikipe y'Amagaju FC irangajwe imbere na Perezida wayo Paul yasinyishije umunyezamu Kambale Kiro Dieume wakinira ikipe ya FC Etoile du Kivu.

Ni isinywa ry'amasezerano ryabaye hashize akanya gato Amagaju FC amaze kugurisha umunyezamu wayo Ndikuriyo Patient werekeje muri Rayon Sports ku masezerano y'imyaka ibiri akaba yari asigaje umwaka umwe. 

Nyuma yo gusinyira ikipe y'Amagaju FC, Kambale yabwiye InyaRwanda ko yishimiye gusinyira ikipe y'Amagaju FC kandi yizeye kuzayafasha. 

Yagize ati: "Ni iby'agaciro kuba umukinnyi w'Amagaju FC, ni ikipe nziza kandi yagize umwaka mwiza. Ndifuza ko nanjye nakomereza ku ntego zayo nibura umwaka ugiye kuza tukaba twaza mu makipe 4 ya mbere."

Perezida w'ikipe y'Amagaju FC, Paul nawe yabwiye InyaRwanda ko bahise bagira umuzamu kuko bari bazi ko undi uhari azagenda. 

Yagize ati: "Twari twatangiye kubona ko Patient azagenda kuko Rayon Sports yaramushakaga. Uyu rero twatangiye kumurambagiza, mu gihe Rayon Sports yari imaze kugura Patient natwe ntabwo twari kuzuyaza."

Uyu ni umwaka wa kabiri Amagaju FC agiye gukina ari mu cyiciro cya mbere nyuma yo kuzamuka umwaka ushize, akaba yarabaye aya 8 mu mwaka wayo wa mbere, ndetse yizeye kuzagira umwanya mwiza kurusha mu mwaka utaha wa shampiyona.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND