Moet Abebe yatangaje ko we na Ice Prince bamaze
ikinyacumi kirenga mu rukundo, akaba ari amakuru yaje hashize igihe bombi
banugwanugwaho urukundo.
Uyu mugore umaze gushinga imizi muri Nigeria yagize
ati: "Imyaka 12 tutanyeganyezwa, ndacyari kumwe na we nka supagulu, icyamamare
cyanjye."
Akomeza amwifuriza gukomeza gutsinda, anamurata amashimwe ko yongeye gushyira hanze umuzingo w'akataraboneka.
Ice Prince yatangaje ko kubona urukundo nyarwo byakomeje kumubana ingorabahizi. Ati: "Byakomeje kumbana ikibazo kugira urukundo nyarwo, atari uko ntabyifuza ahubwo ntabwo intekerezo zanjye zigeze ziba ziteguye kurujyamo."
Uyu muraperi yavuze ko atifuza kuba afite umukobwa
cyanwa umugore unyura mu bihe bikomeye aba anyuramo ahubwo ko yafashe umwanya wo
kugira ibintu ashyira ku murongo cyane mu muziki no mu buryo bw’ubukungu.
Avuga ko adakorana n’indaya, umugore wese
baba bari kumwe aba ari uwo kwizerwa kandi bubahana, ko adashobora gukora ikosa
ryo kugendana cyangwa kuryamana n’umuntu atubashye.
Gusa uyu mugabo ubura igihe gito akuzuza imyaka 40, avuga
ko arimo gushakisha uwo bazarushinga kuko na none adashaka
kurengerana.
Ice Prince ari mu bahanzi bahiriwe, umutungo we ukaba ubarirwa muri Miliyari 10Frw. Asanzwe ari se w’umwana w’umuhungu witwa
Jamal. Moet Abebe aheruka gutangaza ko amaze igihe kirenga ikinyacumi umubano we na Ice Prince uhagaze bwuma
Ice Prince yavuze ko yahisemo kubanza kwiyubaka mbere yo kwinjira mu rukundo