FPR
RFL
Kigali

Yambereye Mama na Papa! "Mana yo mw'Ijuru" ya Shalom Choir yazamuye amarangamutima ya benshi-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/07/2024 19:02
0


Indirimbo "Mana yo mw'Ijuru" ya Shalom Choir icuranzwe mu murishyo wa Nicolas ndetse n'amashusho meza cyane yafatiwe muri BK Arena na BJC, ikomeje kubera ubuki abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



Shalom Choir ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge, yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Mana yo mw'Ijuru" kuwa 28 Kamena 2024. Iyi ndirimbo yahise isamirwa hejuru n'abakunzi b'umuziki wa Gospel dore ko mu gihe imaze kuri Youtube imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 20 ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo 170.

Shalom Choir iterura igira iti "Mana yo mw'ijuru kuva nakumenya sigeze mbona aho wahemutse, kandi sinigeze kumenya abo wahemukiye kuko utari Imana y'amagambo uri Imana y'imirimo. Sindumva umuntu uvuga ko wamuhemukiye, imbabazi n'umurava ndetse n'urukundo ugira ni byo byerekana ko uri Imana idahemuka."

Amagambo meza ari muri iyi ndirimbo yageze ku ndiba y'umutima y'ababashije kuyibona nk'uko bigaragazwa n'ibitekerezo bayitanzeho. Birahura neza n'uko byari bimeze ubwo aba baririmbyi bayiririmbaga mu gitaramo cy'amateka "Shalom Gospel Festival" bakoreye muri BK Arena kuwa 17 Nzeri 2023, aho bari kumwe na Israel Mbonyi.

Umwe mu bakunzi cyane iyi ndirimbo, yanyujije ubutumwa bwe kuri Youtube munsi y'iyi ndirimbo ati "Imana yacu si ya mana y'amagambo, sinigeze mbona uwo yahemukiye. Ni ukuri Uwiteka abahire muri byose". Mazimpaka Dieudonne ati: "Shalom choir ndabakunda cyane, Umurimo w'Imana wogere ku isi yose. Mukomeze mutugaburire ibyumvuka. Murakabaho". 

Ev Joselyne yasabye abakristo kubaho ubuzima bugaragaza gukora kw'Imana. Ati "Natwe dukwiriye kubaho ubuzima busobanuye umurimo Imana yakoze muri twe muri Kristo".

Eric Ndayizeye yavuze ko Imana yamubereye ababyeyi, ati "Nabuze ababyeyi nkiri uruhinja ariko mu buzima bugoye nakuriyemo ubwiza ndetse n'ububi nabonye Imana hafi yanjye. Ndinze mba umugabo ntarabona Imana impemukira. Nawe ufite ibyo yagukoreye, ujye uyishima, njye yambereye Mama imbera Papa, ntacyo nayishinja, ntihemuka".

Uwimana Marceline yashimiye cyane Shalom choir ati: "Nanjye ntiwampemukiye Mana, ushimwe cyane. Oh haleluaaaaaa. Gusa Imana ibakomereze amaboko Shalom Choir". Uzamukunda Sarah yavuze ko aba baririmbyi b'i Nyarugenge barimo gukora umurimo ukomeye ati "Mukomereze aho Shalom choir yacu, muri guhembura imitima ya benshi".

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi Mukuru wa Shalom Choir, Jean Luc Rukundo, yavuze ko indirimbo yitwa "Mana yo mw'ijuru" ari indirimbo yabo "ikundwa n'abantu benshi bitewe n'ubutumwa buyirimo aho tuba tuvuga ko imirimo y'Imana, urukundo igirira abantu bayo, imbabazi ibagirira n'umurava ikorana".

Yavuze ko baba baririmba ko Imana itajya ihemuka kandi bo ubwabo ni abahamya bo kubihamya. Aragira ati "Kandi tuba tuvugamo ko nta na rimwe Imana ijya ihemuka kuva mu gihe cy'abatubanjirije. Twese turi abo guhamya ibyo yagiye idukorera, imfubyi, abapfakazi, abo twese yahinduriye ubuzima ikanaduha n'agakiza kandi izabaduha n'ubugingo."

Yashishikarije abantu kumva ubutumwa buyirimo "kuko burabafasha kuba batakomeza guheranwa n'ibyo satani abereka bibagoye, ariko nibayumva baribuka ibirenze Imana yabakoreye, bityo bibatere imbaraga muri ubu buzima."

Ati "Abantu bayisanga kuri Youtube "Shalom Choir Rwanda", Tiktok, Sportfy, Distrokid n'izindi mbuga nkoranyambaga zibaho imiziki. Murakoze mugire ibihe byiza". Kuri izi mbuga avuze, hanabarizwaho izindi ndirimbo zabo ikunzwe cyane nka: "Uravuga Bikaba", "Icyizere", "Umuntu w'imbere", "Mfite Ibyiringiro", "Umwuka Wera" n'izindi.

REBA INDIRIMBO "MANA YO MU IJURU" YA SHALOM CHOIR


Shalom Choir iri mu makorali akunzwe cyane mu gihugu

Perezida wa Shalom Choir, Jean Luc Rukundo

Perezida wa Shalom Choir, Jean Luc Rukundo

Shalom Choir

Shalom Choir yanditse amateka yo kuzuza BK Arena 


Benshi bahembukiye mu gitaramo iyi korali iheruka gukora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND