FPR
RFL
Kigali

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yerekeje muri Muhazi United bitunguranye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/07/2024 23:37
0


Nyuma y’umwaka umwe ari umutoza wungirije wa Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwita Miggy yerekeje muri Muhazi United ku masezerano y’umwaka umwe.



Mu buryo butunguranye, kuri uyu wa Kabiri nibwo Mugiraneza Jean Baptiste yasinyiye ikipe ya Muhazi United ibarizwa mu Burasirazuba bw’u Rwanda aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Miggy wari umaze umwaka umwe atangiye umwuga w’ubutoza awutangiriye mu ikipe ya Musanze FC, yafashe umwanzuro wo gusiga iyi kipe n’ubwo kuri we yumvaga akifuza kungiriza umutoza Lumumba.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko Miggy yasinye kuri uyu wa Kabiri, ariko amafaranga ye akazayahabwa kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2024.

Miggy wabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe y’igihugu "Amavubi" ndetse akaba umwe mu bakinnyi beza ba nimero 6 u Rwanda rwagize, agiye kungiriza Ruremesha Emmanuel umwe mu batoza bamaze igihe batoza muri shampiyona y’u Rwanda.

Mugiraneza Jean Baptiste akigera muri Musanze FC yayifashije kugera ku mwanya wa 3 bwa mbere kuva iyi kipe yabaho aho yaje ikurikiye APR FC na Rayon Sports.

Mugiraneza ni umwe mu batoza bakiri bato u Rwanda ruhanze amaso, abenshi bifuza ko uko yakinnye ari na ko yatoza

Yari amaze umwaka umwe muri Musanze FC ari naho yatangiriye umwuga w’ubutoza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND