FPR
RFL
Kigali

Drake yakorewe ikibumbano gikomeje kuvugisha benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/07/2024 9:45
0


Inzu ndangamurage ya Madame Tussauds yahaye icyubahiro umuraperi Drake maze imurika ikibumbano gisa nkawe, gusa gikomeje guca ibintu ku mbuga bitewe n'uko benshi bakigaye.



Inzu ndangamurage yitwa Madame Tussauds imenyereweho gukora ibibumbano by’abantu bafite izina rikomeye mu myidagaduro no muri politiki, niyo yakoze ikibumbano cy’umuraperi w’icyamamare Drake. Iyi nzu yashinzwe n’umunyabugeni kabuhariwe Madame Marie Tussauds ukomoka mu Bufaransa  mu 1835.

Hashize imyaka 200 iyi nzu ikora ibibumbano by’ibyamamare ndetse inafite amashami mu mijyi itandukanye. Mu mashusho iyi nzu ndangamurage yashyize kuri YouTube, yerekanye ikibumbano yakoreye Drake,inahishura ko cyari kimaze amezi atari make gikorwa.

Iki kibumbano kirasa neza nkawe ndetse ucyitegereje wagira ngo ni umuntu nyamara ari ikibumbano gikoranye ubuhanga, ndetse kinasize amabara yabugenewe ku buryo uruhu rusa nk’urw’abantu.

Umuraperi Drake yakorewe ikibumbano kimeze nkawe

TMZ ivuga ko nubwo iki kibumbano gisa nka Drake, bitabujije abantu benshi kukinenga ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko abakigoze birrngagije ibara ry'uruhu rwe. Bamwe kandi bavuze ko iki kibumbano gisa nk'umugabo w'umulatini nyamara Drake ari umwirabura uvanze n'umuzungu.

Iki kibumbano gikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Iki kibumbano cyashyizwe mu nzu ndangamurage i New York

Imisatsi n'ubwanwa babishyizeho bagendeye ku byo Drake afite

Drake akaba nawe yinjiye ku rutonde rw'ibyamamare bimaze gukorerwa ibibumbano bigashyirwa mu nzu ndangamurage y'ubugeni.

 Mu bamaze kubikorerwa harimo Shakira, Messi, Beyonce, Barack Obama, King Charles III, Rihanna, The Rock n'abandi.

Abafana be batangiye kwifotoreza ku kibumbano cye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND