FPR
RFL
Kigali

Ibimenyetso 6 byawereka ko umukunzi wawe mutaberanye(wamuyobeyeho)

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:10/03/2015 16:29
7


Muri wowe usigaye wiyumvamo amajwi akubwira ko umubano urimo udahagaze neza ndetse ko wumva wabivamo?Usigaye wibaza niba utarayobye mu rukundo urimo ukabura igisubizo?



Tugiye kurebera hamwe ibimenyetso wagenderaho ukemeza ko umukunzi mukundana ubu wamuyobeyeho,atari wowe yagenewe.

1.Ntiwishimiye urukundo rwanyu

Iki ni ikimenyetso shingiro ukwiriye kugenderaho. Iyo uri murukundo nyarukundo ndetse rufite intego ifatika, mugomba kurangwa no kwishimira urukundo rwanyu. Niba utakigira cyangwa utarigeze urangwa nibyishimo mu rukundo rwanyu, mukaba musigaye muhora mugirana ibibazo bidashira, wayobye inzira ,umukunzi mukundana si wowe yagenewe.

Kugirana ikibazo ku bakundana bibaho kandi si n’igitangaza,ariko niba wowe n’umukunzi wawe muhorana ibibazo bidashira ,kutumvikana guhoraho, intonaganya za buri munsi ,ibi byose byakwereka ko mutaremewe gukundana.

2.Nawe ubwawe ubyiyumvamo

Umuntu yabasha kubeshya undi/abandi bantu. Ariko umutima wawe n’intekerezo byawe ntushobora kubibeshya. Niba rero nawe ubwawe urukundo urimo utarwiyumvamo ndetse rutagushimishije,ni ikindi kimenyetso ko ugomba kugira mikindi ukora hakabaho impinduka mu rukundo rwanyu, byananirana mugatandukana.

3.Inshuti zawe zirabikubwira

Inshuti zawe n’umuryango wawe bashobora gutuma uhitamo nabi umukunzi cyangwa bakakuyobya . Kimwe n’uko bagufasha kugira mahitamo meza.

Mu buzima hari abantu bakuba hafi b’inshuti zawe magara(z’akadasohoka). Akenshi aba bakunzi baba bazi imiterere n’imitekerereze byawe. Niba rero izi nshuti zawe twise izahafi kandi nawe wizera zikugira inama yo kureka umukunzi mukundana ubu ,kuko babona ntacyo bizakugezaho,wibima amatwi. Bitekerezeho unababaze ingaruka mbi babibonamo. Jya utinya iritavuze umwe.

4.Usigaye wumva wikundiye abandi basore/bakobwa

Nubwo uri murukundo ariko usigaye ushimishwa no kumva wakwikundanira n’undi mukobwa/muhungu. Wumva aribyo byaguha umunezero nibyishimo. Hari ikindi kimenyetso utegereje?Nawe ubwawe warambiwe urukundo urimo,ntirukigushimishije .Uba wumva hari icyo ubura ubona wabonera ahandi.

5.Ugerageza kubyima amaso

Guhunga ukuri ntibikubuza kuba ukuri. Niba ubona bitagenda hagati yawe n’umukunzi wawe kandi bikaba atari iby’ubu, nacyo twagishyira mu ngingo wagenderaho ukemeza ko urukundo urimo ari ubuyobe.

6.Ibibi biruta ibyiza

Mu rukundo buri wese aba agomba kuhabonera ibyiza. Nubwo hatabura n’ibibazo. Ariko usigaye wicara ugasanga ibibi biri mu mubano wanyu biraruta kure ibyiza bibahuza. Ikiganiro niyo ntwaro, nubona byanze cyangwa ntagihindutse uzamenye ko byanze bikunze umukunzi mukundana ubu atari we wagenewe.

Urukundo ni urusobe,ubona umuntu ugukunda by’ukuri biragoye. Biba byiza nibura iyo umenye ko umukunzi wawe ariwe mukwiriye kuba mukundanda,ko utayobye. Suzuma urukundo rwawe wifashishije izi ngingo uko ari 6. Niba hari kimwe muri byo kitagenda,komeza ugereze urebe niba uzabona ibindi bimeneyetso,uzabone gufata umwanzuro. Niba kandi ibi bimenyetso byose biranga urukundo rwanyu,ukwiriye kubivamo hakiri kare. Si byiza ko iteka ureka gukundana n’umuntu nyuma y’uko ibintu bigeze iwandabaga.

R.Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • XXXX9 years ago
    murakoze kur izo nama zanyu. gusa nanjye mfite ikibazo muru kundo rwanjye nuwo twashakanye, kuko ibyo muvuze byose nsanze birangwa murukundo rwacu! ese nakor iki kd dufitanye umwana wamezi 9
  • Alfa9 years ago
    Uri umuhanga pe!!!ark hariho abantu batajya Banyurwa na 1 bahora bajarajara .
  • kuki9 years ago
    Ark.christoph rwose ko uturyamisha kurukundo nyarukundo akandi Gace Kuki ubitinza koko
  • muhoza mizairo9 years ago
    ark bro uranshi misha cyane namakuru yaw kbs mba na vivuy nik!!!!!!
  • murwanashyaka9 years ago
    gusa ndabakunze cyane najye byambayeho arko ngiye kumukatira amazi atararenga imkombe
  • yooo9 years ago
    Ndabinginze mungire inama hari ubwo muvuga ibintu rimwe mugakondana aba mama ngo ntibazi gufata neza abagabo ariko burya hari abagabo badashima niyo wamukorera iki we akabona ko ari ibisanzwe kdi naho byaba bisanzwe burya numukozi ukoresha hari ibyo umushimira nibyo umugaya byiza akabikomeza ibibi akareba ko yabihindura. Nibyo ko nta muntu uri parfait ubaho ariko byibura umuntu aragerageza. Mfite umugabo dufitanye abana babiri ariko kdi tukabana na benewabo w umugabo bane abo bose ngerageza kutababangamira kugira ngo ntandukane n abavuga ko abagore ari babi kdi rwose mba numva ntacyo bintwaye malgre yagasuzuguro mpura nako kabo bavandimwe b umugabo iyo ngerageje kumubwira ko yari akwite kujya abicarana akabahana we yumva atari ngombwa akaba arinjye yoherezayo nkamubwira ko ari byiza kubahana kko ejo hagize ikibabaho byibura bazibuka ko mwenewabo yababwiye! Nanjye ubwanjye nagiye ngerageza kubabwira uko nshoboye ariko nta kigenda. Umugabo nawe ibyerekeranye nurugo usibye ratio gusa ibindi ntibimureba mbese bijyanye na affectio agomba guha abana ndetse nanjye. Njye ngerageza kumwereka nkiri wa wundi wa kera ariko we arahuze rwose kdi ntituri abantu batishoboye wenda ngo umuntu avuge ati nubuzima bubi bubitera. Hari ubwo mugurira carte Postal akavuga merci mu minota mike cyane nkayisanga hasi naramusohokanye ndamubwira nti twibuke ibihe byacu bya kera turaganira ariko akenshi tuganiriye ntiyerekana avis ye!!! Nibindi byinshi navuga kdi nkamuganiriza kenshi nkamubaza niba ari njye kibazo ambwire menye uko nitwara akambwira ko rwose nta kibazo kdi ankunda ko ntakwiye guhangaika ariko nareba uburyo urukundo ruzima rutari rukwiye kumera gutyo nkumva birancanze pe duhora dushwana kdi tugashwanira ibintu bimwe bihoraho bitajya bishira iyo ahindutse ahinduka icyumweru kimwe gusa ikindi bikongera. Nsigaye numva mfite nkizo critere mwavuze haruguru. Mbigenze nte koki kdi ko mukunda rwose umugabo wanjye ariko we uburyo amfata buramvuna ni birebire sinabirangiza... murakoze
  • cyusa honore7 years ago
    nibyo kbs ndabashimira ubury mudufasha





Inyarwanda BACKGROUND