FPR
RFL
Kigali

Brésil yatwaye Igikombe cy’Isi: Ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/06/2024 9:34
0


Tariki ya 29 Kamena ni umunsi wa 180 w’umwaka usanzwe, usigaje iminsi 185 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:

1776: Hashinzwe Umujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe n’abihayimana babiri b’Abafaransisikani baturutse muri Mexique, igihugu bituranye.

1864: Impanuka ya gari ya moshi yahitanye abantu 99 mu mpanuka yabereye i St-Hilaire, muri Québec muri Canada.

1945: Chandrika Kumaratunga yatorewe kuba Perezida wa Sri Lanka.

1949: Politiki y’Ivanguraruhu (Apartheid) yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Afurika y’Epfo.

1958: Brésil yatwaye Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru itsinze Suède 5-2, harimo ibitego bibiri bya Pelé.

1974: Isabel Perón yarahiriye kuyobora Argentine nka Perezida wa mbere w’umugore, umugabo we na we wari Perezida Juan Peron, yari yavuye ku buyobozi kubera uburwayi, anapfa nyuma y’iminsi ibiri.

1976: Ibirwa bya Seychelles byabonye ubwigenge nyuma yo gukolonizwa n’u Bwongereza.

1986: Argentine yatwaye Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru itsinze u Budage 3-2.

1992: Perezida wa Algeria, Mohamed Boudiaf, yapfiriye i Annaba muri icyo gihugu, yishwe n’uwamurindaga ubwo yatangaga ikiganiro kuri televiziyo.

1994: François Léotard wari Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa yasuye ingabo z’icyo gihugu zari muri Opération Turquoise hafi ya Bisesero (Kibuye).

1995: Muri Korea y’Epfo inyubako ya Sampoong Department Store yarahirimye hapfa abantu 501, abandi 937 barakomereka.

2007: Guillaume Soro wari Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, yarokotse igico cyari kigamije kumuhitana.

2008: Habaye umukino wa nyuma w’igikombe cy’ibihugu by’u Burayi mu mupira w’amaguru, gitwarwa na Espagne itsinze u Budage 1-0 gitsinzwe na Fernando Torres ku munota wa 33.

2011: Hashyizweho umwanzuro wa N° 1992 w’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi uvuga kuri Côte d’Ivoire.

• Hashyizweho umwanzuro wa N° 1993 w’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi uvuga ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rugamije kuburanisha abakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu cyahoze cyitwa Yugoslavia guhera mu 1991.

2012: Hashyizweho umwanzuro wa N° 2054 w’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi uvuga ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho kuburanisha abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rugamije kuburanisha abakurikiranyweho ibyaha byibasiye.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

1900: Antoine de Saint-Exupéry, umwanditsi w’ibitabo birimo icyitwa "Petit Prince" ukomoka mu Bufaransa.

1978: Steve Savidan, umukinnyi wa ruhago ukomoka mu Bufaransa.

1978: Nicole Scherzinger, umuririmbyi ukomoka muri Amerika.

1990: Yann M’Vila, umukinnyi wa ruhago ukomoka mu Bufaransa.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana  kuri iyi tariki:

1969: Moise Tshombe, umunyapolitiki ukomoka muri RDC.

1996: Bobby Keetch wari umukinnyi w'umupira w'amaguru mu Bwongereza.

2003: Katharine Hepburn: Yari umukinnyi wa filime w'umunyamerikakazi.

2020: Hachalu Hundessa wari umuhanzi ukomeye muri Ethiopia.

2021: Donald Rumsfeld waabaye umunyapolitiki ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND