FPR
RFL
Kigali

APR FC yatsinze Police FC mu mukino wo gutaha Sitade Amahoro - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/07/2024 15:01
0


Igitego cya Mugisha Gilbert cyafashije ikipe ya APR FC gutsinda Police FC mu mukino wo gutaha Sitade Amahoro, ndetse ihita yegukana igikombe cya Amahoro Stadium Inauguration.



Uko umukino wagenze

90+5" Umukino urarangiye

90"  Umusifuzi yongeyeho iminota 5 y'inyongera kugirango umukino urangire

88" APR FC ikoze impinduka, Victor Mbaoma avuye mu kibuga hinjira myugariro Aliou Souane uherutse kugurwa avuye muri Senegal

85" Police FC iri gusha uko yakishyura ariko uburyo bwose bwahawe Mugisha Didier ntacyo bwatanze

73" Police FC ikoze impinduka, umunyezamu Rukundo Onesme avuye mu kibuga asimburwa na Niyongira Pacience

70" Amakipe akomeje gukinira mu kibuga hagati, ari nako Police FC iri gukora ibishoboka byose

65" APR FC ikoze izindi mpinduka, Mugisha Gilbert avuye mu kibuga asimburwa na Tuyisenge Arsene


45" Igice cya kabiri kiratangiye.

Police FC itangiye ikora impinduka eshatu Niyonsaba Eric, Shami Carnot na Chukwuma Odile bavuye mu kibuga hinjira Senjobe Eric, Iradukunda Simeon Kirongozi Richard.

APR FC nayo ikoze impinduka, Ndayishimiye Dieudonne, Nshimirimana Ismail na Kwitonda Alain bavuye mu kibuga hinjira Byiringiro Gilbert, Dushimiman Olivier na Taddeo Lwanga

45+2" Igice cya mbere kirarangiye

45" Iminota 45 y'igice cya mbere irarangiye, umusifuzi yongeyeyho iminota 2.

40" Odile bamutegeye mu burubuga rw'amahina umusifuzi avuga ko batamukozeho. Ikipe ya Polce FC irimo gukina ishaka ko bajya kuruhuka banganya, ariko iminota iri kubacika

28" Police FC yari ibonye ubundi buryo bwiza bw'igitego ku mupira wari uzamukanwe na Odile ariko ageze mu rubuga rw'amahina aranyerera umusifuzi avuga ko yanyereye umupira akawukozaho akaboko.

19" Police FC yari ibonye uburyo bwo kwishyura igitego ku mupira ukomeye utewe na Mugisha Didier umunyezamu wa APR FC awukuramo nabi ukomeza kujya mu izamu ariko awuta utarageramo.

12:" Igitego cya APR FC. Mugisha Gilbert atsinze igitego cya mbere cya APR FC kikaba igitego cya mbere gitsindiwe muri sitade Amahoro kuva yavugururwa

17:00" Umukino uratangiye. Umukino wo gutaha sitade Amahoro ku mugaragaro uratangiye, aho ikipe ya APR FC yambaye imyenda yayo y'umweru n'umukara, Police FC ikaba yambaye Ubururu bw'ijuru.

16:57" Perezida kagame na Motsepe uyobora CAF basubiye mu myanya y'icyubahiro

16:50" Perezida Kagame atangaje ko ubu nta rwitwazo ruhari ko igihe kigeze u Rwanda rukagira impano zihariye mu mupira w'amaguru

16:40" Perezida Paul Kagame na Patrice Motsepe binjiye mu kibuga aho bagiye kugeza ijambo nyamukuru ku bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda no muri Afurika.

16:35" Nyakubwa Perezida wa Repuburika y' u Rwanda Paul Kagame arikumwe na perezida wa CAF Patrice Motsepe, bafunguye sitade amahoro ku mugaragaro, sitade yari imaze imyaka ibiri ivugururwa. 

Dj Ira uri mu bagezweho mu Rwanda, niwe watangiye umuhango wo gutaha sitade Amahoro asusurutsa abantu 

ABAKINNYI AMAKIPE YOMBI AGIYE KUBANZA MU KIBUGA

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

Rukundo Onesme

Nsabimana Eric

Kwitonda Ally

Shami Carnot

Ishimwe Christian

Msanga Henry

Chukwuma Odil

Hakizimana Muhadjri

Mugisha Didier

Bigirimana Abedi

Niyonsaba Eric

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu Kibuga

Pavelh Ndzila

Niyomugabo Claude

Niyigena Clement

Nshimiyimana Yunussu

Ndayishimiye Dieudonne

Nshimiyimana Ismael

Ruboneka Bosco

Niyibizi Ramadhan

Mugisha Gilbert

Kwitonda Alain

Mbaoma Victor

16:10" Ikipe ya Police FC nayo yinjiye mu kibuga bakaba bambaye imyenda y'umweru hejuru, amakabutura y'ubururu bw'ijuru

15:45" Ikipe ya APR FC yinjiye mu kibuga abakinnyi baje kwishyushya bitegura umukino. Abanyezamu b'uyu kipe nibo binjiye bwa mbere barangajwe imbere na Ishimwe Pierre

Ibyo wamenya kuri sitade Amahoro

Sitade Amahoro ni sitade yagenewe kuberaho ibikorwa bitandukanye byumwihariko umupira w'amaguru. Ni sitade yakira ibihumbi 4570 ikaba ariyo sitade nini mu Rwanda.

Sitade Amahoro niho ubusanzwe ikipe y'igihugu Amavubi yakirira imikino yayo. Iyi sitade yafunguwe bwa mbere mu 1986 mu 2011, 2016 yaravuguruwe, mu 2022 irongera iravugurwa ariko ishyirwa ku rwego mpuzamahanga kuri uyu wa mbere akaba aribwo igiye gutahwa ku mugaragaro.

Mu gihe kigera ku myaka ibiri sitade Amahoro ivugururwa, yuzuye itwaye miliyoni 165 z'amadorari, ikaba igizwe n'ubwatsi bw'imvage irimo karemano n'ubukorano.

Uyu mukino wahawe izina rya Amahoro Stadium Inauguration, ugiye guhuza ikipe ya Police FC na APR FC nk'ikipe zatangiye imyitozo zitegura umwaka w'imikino 2024-25.Aya makipe kandi asigaye afite ihangana ridasanzwe, agiye guhura APR FC ariyo ibitse igikombe cya shampiyona mu gihe Police FC ariyo ibitse igikombe cy'Amahoro.

Uyu mukino ni uwa kabiri ugiye kubera muri iyi sitade kuva yavugururwa, nyuma y'umukino Rayon Sports yanganyijemo na APR FC ubusa ku busa, ubwo iyi sitade yasuzumwaga.



Sitade abafana batangiye kugeramo byumwihariko mu gice cyo hejuru


Ikijyanye no kwinjira kuri iyi nshuro cyari cyitaweho kuko abantu bageraga hafi ya sitade umuvundo ntawo

Bamwe mu bafana ba APR FC bari babukereye




Icyitwa umuvundo cyabaye amateka ubwo abafana binjiraga dore ko na sitade yafunguwe hakiri kare






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND