Tariki ya 28 Kamena ni umunsi wa 179 mu minsi igize umwaka, hakaba hasigaye 186 ngo ugere ku musozo.
Hari byinshi biba
byarabaye kuri iyi tariki mu bihe byashize, ariko buri munsi InyaRwanda
yiyemeje kujya ikugezaho bimwe mu by’ingenzi byayiranze mu mateka.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1360: Muhammed
wa VI yabaye Umwami wa Granada nyuma yo kwica muramu we Ismail wa II.
1461: Edward
IV yambitswe ikamba ry’ubwami aba Umwami w’u Bwongereza.
1776: Thomas
Hickey wari mu barinzi b’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George
Washington, yaramanitswe azira ubugambanyi no kwigomeka.
1882: Nyuma
y’ibiganiro byahuriyemo u Bufaransa n’u Bwongereza, byashyizeho imipaka
igabanya Guinea na Sierra Leone.
1894: Umunsi
w’Abakozi wagizwe ikiruhuko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1914: Igikomangoma
Francois Ferdinand n’umugore we biciwe i Sarajevo, ibintu byahise biba
imbarutso y’Intambara ya mbere y’Isi.
1948: Umwirabura
wari umukinnyi w’iteramakofi, Dick Turpin, yatsinze Vince Hawkins maze aba
umwirabura wa mbere ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza utsinze iryo rushanwa.
1950: Umurwa
mukuru wa Koreya y’Epfo wafashwe n’ingabo za Koreya ya Ruguru.
1964: Malcolm
X yashinze Umuryango w’Ubumwe bw’abirabura b’Abanyamerika.
1976: Urukiko
rwo muri Angola rwahanishije igihano cy’urupfu ba kabuhariwe mu kurasa
b’Abanyamerika n’Abongereza.
1981: Igisasu
gikomeye cyaturikiye mu murwa mukuru wa Iran gihitana abayobozi 73 b’ishyaka
rya kisilamu.
1987:Bwa
mbere mu mateka ya gisirikare, abaturage barashweho ibisasu bya kirimbuzi ubwo
indege z’intambara za Iraq zatwikaga umujyi wa Sardasht wo muri Iran.
2004: Guverinoma
ya Iraq yahawe ububasha bwo kuyobora iki gihugu nyuma y’igihe cyari kimaze
kiyoborwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2009: Muri
Honduras, agatsiko ka gisirikare kahiritse ku butegetsi Perezida Manuel Zelaya.
2016: Igitero
cy’ubwiyahuzi muri Turikiya ku kibuga cy’indege ‘Istanbul Atatürk Airport’
cyahitanye abantu 42 abandi barenga 230 barakomereka.
Bamwe mu bavutse kuri iyi
tariki:
1491: Umwami
Henry VIII w’u Bwongereza.
1943: Klaus
von Klitzing, Umudage wahawe igihembo cyitiriwe Nobel.
1991: Kevin
De Bruyne, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukinira Manchester City yo mu
Bwongereza akaba akomoka mu Bubiligi.
Bamwe mu bitabye Imana
kuri iyi tariki:
2015: Jack
Carter, Umunyamerika wari umunyarwenya ndetse n’umukinnyi wa filime.
2016: James
David "Buddy" Ryan, yahoze ari umutoza w’umupira w’amaguru wo muri
Amerika.
TANGA IGITECYEREZO