FPR
RFL
Kigali

Injira mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/06/2024 8:31
0


Tariki ya 27 Kamena, ni umunsi wa 178 w’umwaka usigaje 187 ngo ugere ku musozo.



Hari byinshi biba byarabaye kuri iyi tariki mu bihe byashize, ariko buri munsi InyaRwanda yiyemeje kujya ikugezaho bimwe mu by’ingenzi byayiranze mu mateka.

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:

1894: Mu Bufaransa Perezida wa Repubulika Jean Casimir-Périer yatangiye kuyobora igihugu.

1973: Juan María Bordaberry yakorewe coup d’etat muri Uruguay.

1977: Djibouti yabonye ubwigenge.

1981: Pen Sovan yagizwe Minisitiri w’Intebe muri Combodge.

1995: Hamad ben Khalifa Al Thani yabaye Umuyobozi wa Qatar.

2007: Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwemeje ko uburyo bwo kumisha imigogo y’abami mu Misiri bwavumbuwe mu 1903, umurambo wavumbuwe wari uw’Umwamikazi wa Misiri Hatchepsout.

2008: Bill Gates yatangiye ibikorwa by’ubugiraneza ku Isi.

2011: Hashyizwe ku mugaragaro icyemezo No 1990 cy’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi ya raporo yashyizwe ahagaragara n’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango kuri Sudani.

2012: Hashyizwe ku mugaragaro icyemezo No 2052 cy’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi kuri raporo y’ibibazo hagati ya Israel na Palesitine. Hanashyizwe ku mugaragaro icyemezo No 2053 cy’aka kanama ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

1462: Louis XII, Umwami w’u Bufaransa wayoboye iki gihugu kuva mu 1498 kugeza mu 1515.

1550: Charles IX, Umwami w’u Bufaransa wayoboye iki gihugu kuva mu 1560 kugeza mu 1574.

1910: Pierre Joubert, umwanditsi w’inkuru z’amashusho (bande dessinée français).

1919: John Macquarrie, Umufilozofe n’umuhanga mu Iyobokamana ukomoka mu Bwongereza.

1977: Raúl González, Umunya-Espagne wabaye icyamamare muri ruhago.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

1649: Paolo Antonio Barbieri, Umunyabugeni ukomoka mu Butaliyani.

1831: Marie-Sophie Germain, Umuhanga mu mibare ukomoka mu Bufaransa.

1920: Adolphe-Basile Routhier, umwanditsi mu ndimi n’umucamanza ukomoka muri Canada.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND