FPR
RFL
Kigali

Egypt na Kenya mu bihugu byo muri Afurika bizahajwe na gatanya nyinshi mu 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:1/07/2024 17:11
0


Muri Afurika kimwe no ku Isi hose muri rusange, ikibazo cy’imibare iri hejuru y’abagabo n’abagore bahana gatanya, iki kikaba ari kimwe mu bibazo bihangayikishije cyiganje cyane mu byamamare no mu bantu sosiyete ifatiraho icyitegererezo.



Gatanya ni inzira yemewe isesa ku mugaragaro ishyingiranwa ry'umugabo n'umugore, igaha impande zombi uburenganzira bwo kongera kuba ingaragu, kubaho buri wese yigenga cyangwa kongera gushaka umugabo/umugore. Usibye guhangana n'ingorane umwe muri aba cyangwa se bombi bashobora guhura na zo mu bijyanye n'amarangamutima, ihungaba ku bana n'umutungo urahungabana ku ruhande rumwe cyangwa urundi.

Kugeza ubu ikibazo cya gatanya gikomeje kwibasira umuryango nyarwanda, umugabane wa Afurika ndetse n’isi muri rusange. Mu isi y’imyidagaduro by’umwihariko, ni gacye cyane haba hatari kumvikana ibibazo by’ibyamamare bishaka gutandukana n’abo bishakiye bakundanye.

Nubwo iki kibazo cyumvikana mu bihugu byinshi biherereye ku migabane itandukanye, hari ibyo muri Afurika bifite imibare iri hejuru mu kugira abashakanye benshi bahanye gatanya mu mezi ashize y’uyu mwaka wa 2024, nk'uko Forbes n'urubuga Divorce.com babigaragaza.

1.     Egypt – 2.2

2.     Algeria – 1.6

3.     Tunisia – 1.2

4.     Sudan – 1.5

5.     Mauritius – 1.7

6.     Libya – 0.2

7.     South Africa – 0.4

8.     Ethiopia – 2.6

9.     Kenya – 0.06

10. Zimbabwe – 0.07

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2022 bwerekanye ko ku Isi ibihugu biyoboye ibindi mu kugira gatanya nyinshi ari Maldives, Kazakhstan, u Burusiya, Moldova, Georgia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Belarus, u Bushinwa, Cuba, Finlande, Sweden, Denmark, Ukraine na Canada.

Mu mpamvu nyamukuru zagaragajwe ko zikurura gatanya, harimo kuba abantu bashyingiranwa bakiri bato, gushaka kwigenga ku mitungo, Virusi itera SIDA n’ibindi, nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe ku bijyanye na gatanya muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Hagaragajwe ko kandi abagore aribo basaba gatanya (Divorce) cyane kurusha abagabo.

Mu Rwanda, mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.

Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021/2022, igaragaza ko ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu kw’abashakanye. Muri uwo mwaka abatandukanye bageraga ku 3322.

Itegeko Abadepite batoye ku wa 29 Gicurasi 2024, ingingo yaryo ya 156 iteganya ko iyo habayeho iseswa ry’ivangamutungo rusange biturutse kuri gatanya, abashyingiranywe bagiye gutandukana bataramarana imyaka itanu babana, umucamanza ashobora gutegeka ko batagabana imitungo n’imyenda baringanije.

Iri itegeko riteganya ko umwe mu bashakanye ashobora kujya gusaba ubutane kubera impamvu zirimo ubusambanyi, guhamwa n’icyaha gisebeje, kwanga gutanga ibitunga urugo, ihohoterwa ku mubiri, ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije urega, umwana bahuriyeho bombi, umwana w’urega cyangwa w’uregwa n’izindi.

Iri tegeko kandi rinateganya ko iyo kubana bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa n’umwe mu bashyingiranywe bashobora gutandukana.


Gatanya iracyari mu bibazo bihangayikishije isi na Afurika by'umwihariko  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND