Mu gihe itoranywa ry’abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2015 ririmbanyije, umukuru w’idini ya Islam mu Rwanda(Mufti)aravuga ko nta musilamukazi wemerewe kujya muri ayo marushanwa.
Nk’uko abisobanura,Sheikh Kayitare Ibrahim,avuga ko kujya muri ayo marushanwa y’ubwiza n’ubumenyi ari ikizira mu mukobwa w’umusilamukazi kuko bitajyanye n’amahame y’idini y’iri dini dore ko ritemera ko abayisilamukazi bajya mu myiyereko iyo ari yose ihurirwamo n’abandi bantu batari ab’igitsinagore gusa.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Mufti Kayitare yavuze ko uko umukobwa yinyuza imbere y’abagabo nk’uko bigenda mu gihe cyo gutoranya ba nyampinga, bituma abagabo bashobora kumugirira irari kandi iyo wifuje umugore wa mugenzi wawe uba ukoze icyaha.
Mufti Kayitare ashimangira kandi ko Idini ya Isilamu irwanya kuba umusilamukazi yajya muri bene aya marushanwa kuko ubuyisilamu burinda ikintu cyatuma umuntu yangirika ku mubiri, cyangwa mu mutwe, ikaba ari nayo mpamvu yisilamu butegeka umukobwa kwambara akikwiza.
Mufti Kayitare avuga ko nta mukobwa w'umusilamukazi ukwiye kwimurika imbere y'abagabo
Mufti w’u Rwanda atangaje ibi mu gihe kuri uyu wa gatandatu hasojwe igikorwa cyo gutoranya abakobwa 25 baturutse mu ntara enye ndetse n’umujyi wa Kigali aho bazahurizwa hamwe bakigishwa amasomo atandukanye yiganjemo aganisha ku muco nyarwanda mbere y’uko tariki 21 Gashyantare 2015 hazatangazwa ku mugaragaro umukobwa uzaba ubaye nyampinga w’u Rwanda 2015.
Ese nawe uremeranya na Sheikh Kayitare Ibrahim?
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO