RURA
Kigali

Stade Amahoro ihataniye igihembo cya Stade nziza ku Isi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/02/2025 19:08
0


Stade Amahoro ihataniye igihembo cya Sitade nziza ku Isi mu mwaka wa 2024 aho ihatanye n'izirimo Santiago Bernabeu ya Real Madrid.



Kuva muri 2012 urubuga StadiumDB.com rutegura irushanwa ritorerwamo Stade nziza buri mwaka. Kuri ubu muri Stade zihataniye iki gihembo mu mwaka ushize wa 2024 harimo na Stade Amahoro iheruka kuvugururwa igashyirwa ku bushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 45 bicaye neza.

Izindi Stade 22 zihatanye harimo iya Real Madrid, Santiago Bernabeu nayo iheruka kuvugururwa, Egypt Stadium, Hamz Stadium yo muri Uganda, Kingdom Arena yo muri Arabia Saudite, Mâs Monumental yo muri Argentine n'izindi.

Gutora Stade nziza muri izi zihatanye bikorwa hanyuzwe ku rubuga rwa www.stadiumdb.com, kanda HANO ubashe gutora Stade ushaka.

Kugira ngo Stade itsinde ntabwo bisaba kuba ariyo nini cyangwa kuba ifite ubwiza kurusha izindi ahubwo bisaba kuba ariyo yatowe cyane.

Ubwo iri rushanwa ryatangiraga muri 2012 Stade yatsinze ni Arena do Grémio yo muri Brazil ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 65 aho yatowe n'abantu barenga ibihumbi 21.

Ni mu gihe iyatowe ubuheruka mu mwaka wa 2023 ari Arena MRV yo muri Brazil aho yatowe ku majwi arenga ibihumbi 25.

Mu kwezi kwa karindwi k'umwaka ushize ni bwo Stade Amahoro yatashywe ku mugaragaro na Perezida Kagame ari kumwe na Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane w'Afurika (CAF) Dr Patrice Motsepe.

Byari nyuma y'uko yari imaze imyaka irenga ibiri yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

Stade Amahoro ihataniye igihembo cya Stade nziza ku Isi muri 2024

Stade Amahoro ishobora kwegukana igihembo cya Stade nziza ku Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND