Umutoza w'Amagaju FC, Niyongabo Amars, yavuze ko umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, asanzwe ndetse ko ubushobozi babunganya ahubwo ko icyo arusha abandi ari uko atoza ikipe imubonera abakinnyi yifuza.
Kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi n'imwe kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ni bwo ikipe y'Amagaju FC irakira Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 18 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Mbere y'uko uyu mukino ukinwa, Niyongabo Amars utoza Amagaju FC aganira na InyaRwanda yavuze ko Rayon Sports banganyije nayo mu mukino ubanza yahindutse gusa biteguye neza kugira ngo bazabone amanota atatu.
Yagize ati "Icya mbere nibaza ko imikino idasa, Rayon yo mu kwezi kwa 8 ntabwo ari yo Rayon Sports yo mu kwezi kwa 2 uyu munsi. Habaye impinduka mu ikipe ya Rayon Sports natwe habaye impinduka, gusa icyo nshima ni uko ikipe yacu nta mukinnyi n’umwe udahari cyangwa urwaye ikipe yose ndayifite.
Ubu turi kwitegura umukino tubizi ko Rayon Sports ari ikipe nshya itandukanye n'iyo twakinnye mu kwezi kwa 9, ni cyo gituma twiteguye neza kugira ngo turebe ko twabona amanota atatu".
Yavuze ko kuba mu mikino ibiri iheruka bataritwaye neza muri shampiyona nta cyahindutse ahubwo ari ukubera ko amakipe yo muri shampiyona yo mu Rwanda asa nk'aho ari ku rwego rumwe.
Yagize ati: "Nta na kimwe cyahindutse kubera ko amakipe yo mu Rwanda akenshi ari ku rwego rumwe. Imwe ishobora kuza kugutungura ikagutsinda cyangwa ugasanga urayitsinze, ni cyo gituma nta bintu byinshi bihari byo kuvuga ngo waratsinze cyangwa waratsinzwe.
APR FC niyo yari yabikoze mu mwaka ushize itwara igikombe idatsinzwe ariko ubu nta kipe n’imwe muri shampiyona itaratsindwa. Gusa nizera ko iby’intsinzwi twabirangije tugiye mu byintsinzi gusa".
Abajijwe uko afata umutoza wa Rayon Sports, Robertinho,yavuze ko ari umutoza usanzwe nk'abandi.
Yagize ati "Robertinho ni umutoza usanzwe nk’abandi nuko gusa afite ikipe ifite uburyo ubundi ikaba ishobora gushaka abakinnyi yifuza naho ubundi ni umutoza usanzwe. Ubushobozi turanganya ibyo twiga ni bimwe".
Amars yagaragaje ko kuba bakinira mu karere ka Huye ari ikibazo bitewe nuko hari abafana babo batajya kuri Stade ndetse anagaragaza ko bibagora mu gukora imyitozo.
Yagize ati: "Dufite ikibazo iyo tuba dukinira Nyamagabe twagakwiye kubona abafana benshi baruta abaza I Huye kubera ko gutega ugashyiraho itike y’ibihumbi 3 y’ahasanzwe ukajya no kurya ugasanga amafaranga ni menshi. Ni cyo gituma mu bidutera ibibazo nabyo birimo kuba tudakinira iwacu kugira ngo abaturage baze babone ikuoe yabo.
Tukiri mu cya kabiri barazaga ari benshi kubera hari hafi ariko n’ibaza ko abayobozi bari kubikoraho kugira ngo mu mwaka uza tuzabe dufite ikibuga cyacu".
Kwinjira ku mukino w'Amagaju FC na Rayon Sports ni ibihumbi 3 Frw ahasanzwe,5 Frw ahatwikiriye,10 Frw muri VIP ndetse na 20 Frw muri VVIP. Ni mu gihe ku munsi w'umukino azaba ari 5 Frw ahasanzwe, 7 Frw ahatwikiriye,15 Frw VIP na 30 Frw muri VVIP.
Niyongabo Amars avuga ko nta cyo Robertinho amurusha
TANGA IGITECYEREZO