Abakinnyi ba filime mu bihe bitandukanye, bashobora kureshya abafana bagakunda filime mbere y’uko isohoka. Iyo abantu bumvise ko abakinnyi bakundana, bituma bagira amatsiko yo kureba uko bigenda muri filime, ndetse bamwe barara amajoro bahanze amaso uko bigenda.
Gukwirakwiza inkuru y’urukundo hagati y’abakinnyi bituma filime irushaho kuvugwa, bigatuma abantu benshi bayitegereza- Ibyo benshi bageraranya no kwamamaza iyi filime mbere y’uko isohoka ibizwi nka ‘Marketing’ mu rurimi rw’icyongereza.
Hari igihe abakinnyi bakora ibi kugira ngo barusheho kumenyekana no kugira igikundiro muri sinema. Kandi ingero ni nyinshi kuri benshi byahiriye kugeza ubu. Ni iturufu ikomeye, kandi yanafashije n’abandi hirya no hino kugera ku ntego zabo.
Iyo abantu bumva ko abakinnyi bakundana, bituma babona filime nk’iyakozwe mu buryo bujyanye n’ukuri, cyane cyane iyo ari urukundo.
Muri sinema, hari igihe hakoreshwa uburyo bwose bushoboka kugira ngo abantu bagire amatsiko, harimo no gukwirakwiza ibihuha nk’ibi, bishingira cyane ku rukundo rwa bamwe, ariko si umwihariko kuri Sinema kuko bigera no mu bindi bice by’ubuhanzi.
Nyuma y’igihe, iyo filime imaze gusohoka kandi igamije kugurishwa no gukundwa, abo bakinnyi bashobora kuvuga ko urukundo rwabo rwari ibihuha, cyangwa bakaba barafatanyije mu buryo bwa kinyamwuga gusa. Hari n’ubwo bikomeza no kubakururira indi mishinga myinshi kuko abantu baba babamenye cyane.
Mu Rwanda ingero ni nyinshi z’abakinnyi ba filime bagiye bavugwa mu Rwanda, bagamije ko igihangano bahuriyemo kimenyekana, ariko inyuma hihishe inkuru y’ubucuruzi. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe, bamwe mu bakinnyi bazwi, bamamaye nyuma y’uko bavuzwe mu rukundo n’abandi.
Umusesenguzi mu buhanzi mberajisho, Niyomwungeri Aaron yabwiye InyaRwanda ko kuba hari abitwikira inkuru z’urukundo kugirango bamenyekane atari umwihariko wa Cinema, kuko bigera mu buhanzi bwose.
Ati “Uyu munsi ikibazo dufite mu buhanzi muri rusange, turashaka ko amazina y’abakora ibihangano aba manini kuruta ibihangano. Ariko muri rusange igihangano cyakabaye kivuga abantu tukamamara, muri macye tukabyita ‘gutwika’. Hari icuruzwa rya filime rihereye mu gutwika, ubwo ndavuga nko kuri ‘Youtube’ ariko tutirengagije ko hari abakobwa filime badashyira kuri Youtube."
Akomeza agira ati “Kuba nakwereka isi ko nkundana n’umuntu nyamara njyewe ndi kubeshya abantu, icya mbere ni njyewe uba wibeshye muri njyewe kuko bitangira gahoro gahoro, ariko bikaza kurangira njyewe namaze kwangirika, ikindi ndi kwangiza isura y’ahanje hazaza.
Ntabwo tuzi abana tuzabyara icyo bazaba. Muri macye twebwe turabikora, ari uburyo bwo kwishimira no ‘gutwika’ kugirango wenda igihangano cyacu gikurikirwe nyamara ingaruka, agahinda n’ibindi bizakurikiraho ntitubizi.”
Yavuze ko abakinnyi ba filime bagaragaza ko bari mu rukundo nyamara hirya yo kumenyekana, bagamije kuzagaragaza ibikorwa byabo ‘biba ari ukwibeshya mbere y’uko ubeshya abandi’.
Ariko kandi anavuga ko abahimba inkuru z’urukundo muri cinema “baba bazi ko ibyo bagiye kwereka abantu nta kintu kirimo’. Ati “Ibyo ubundi birangiza mu bijyanye n’imitekerereze. Ubundi muri rusange, twagakoze ubuhanzi, akaba ari bwo bwivugira.”
Bamwe
mu bakinnyi ba filime mu Rwanda bagiye bavugwa mu rukundo, bagahurira no mu
mishinga inyuranye irimo na filime:
1.Micky na Regis
Bari ku rutonde rwa ‘Couple’ zatandukanye bigakurura impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru. Bombi bigaragaje cyane kuva mu myaka ibiri ishize, ndetse bahuriye muri filime zaciye ibintu hanze aha, yaba izo bombi bafatanyije gukora ndetse n’izindi.
Micky yigaragaje nk’umukobwa ufite impano yihariye, bihurirana n’uko Regis yari amaze igihe muri Cinema, bituma ubwamamare bwe buhangwa ijisho.
Uyu mukobwa yahuriraga na Regis muri filime zirimo nka ‘Regis Skits’ kugeza ubwo baje gutandukana, bakisanga mu itangazamukuru buri wese avuga undi uko ashaka.
Intambara y’amagambo hagati y’abo yatangiye mu Ukwakira 2024, ndetse amajwi ya buri umwe yatangiye gusohoka ku mbuga nkoranyambaga, buri umwe ashinja mugenzi we kumuhemukira, nyuma y’igihe cyari gishize bavuga ko bari mu rukundo.
Urukundo rw’abo rwari ruhishemo filime bahuriragamo, yatumaga umubare munini udacikwa n’ibikorwa byabo. Captain Regis yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yatandukanye na Micky kubera ko yamufashe amuca inyuma.
Ati “Micky namufatanye n’undi musore baryamanye mu Gatenga, none yaje kwiriza no kunsebya ngo mumwumve, ndi amapine ashaje ka nze mbereke amashya nabafatanye.” Yavuze ko yemeza ko amezi atandatu yari ashize bakundana, nyuma y’uko bahuriye muri filime, yabahaye kwamamara.
Mu gusubiza, Micky yavuze ko gutandukana na Regis ari nk’uko umuntu yaba atunze imodoka akabona imaze igihe kinini, akifuza guhindura amapine.
Ati “Hari igihe utwara imodoka ukabona amapine yarashaje kandi bikenewe ko uhindura, rero iyo uhinduye ugashyiramo irindi ntabwo biba bivuze ko rya rindi waryangaga.”
Arakomeza ati “Izi ntoki zanjye mwazibonye?
Hari impeta mubonaho? Bivuze ko ndi njyenyine nta muntu uri kamara mu buzima
bwanjye.”
2.Kimenyi na Judy
Niba ukoresha cyane ntakabuza ko wabonye imibanire ya Kimenyi na Judy itangaje. Kuko niba ari amafoto n’amashusho abagaragaza mu bihe byo kwinezeza warabibonye, hari n’andi wagiye ubona abagaragaza bari kumwe mu bikorwa byo kwamamaza.
Nko ku munsi w’abakundana ‘Saint Valentin’, Kimenyi yatunguye umukunzi we Judy amugenera impano y’indabo, n’ubwo byerekanaga ko bari kwamamaza.
Bombi bagirana ibihe bidasanzwe, byatumye rimwe na rimwe bisanga imbere ya Camera basobanura iby’urukundo rw’abo. Rimwe barabyemeza, ubundi bakabihakana.
Nyuma y'uko bavuzwe mu rukundo, mu mezi ane ashize batangaje isohoka rya filime bahuriyemo bise "Love Might Happen." Ni filime y'uruhererekane iri hagati y'iminota 15 n'iminota 30'.
Mu biganiro bagiye bagirana n'itangazamakuru, hari aho amarangamutima y'abo wumvaga ko aganisha ku rukundo rwa nyarwo, ariko mu gihe gito bagahakana ko batari mu rukundo.
Ubushuti bw'aba bombi bwatumye filime
bahuriramo n'ibindi bikorwa bihangwa amaso, ndetse bakunze kwifashishwa cyane
mu bikorwa byo kwamamaza.
3.Nyambo na Titi Brown
Kuva mu ntangiriro za 2024, Titi Brown yagaragaje ko akunda Niyonkuru Aime wamamaye nka Nyambo Jessica, ndetse yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagiye ahishurwa urwo akunda uyu mukobwa.
Ariko kandi mu biganiro n’itangazamakuru, yumvikanishije igihe kinini ko ari ‘Besto’ we, akarenzaho ko bishoboka ko bazakundana, ariko muri iki gihe ni inshuti zisanzwe.
Ku wa 19 Mata 2024, Titi yabwiye Nyambo ko amukunda byimazeyo. Mu butumwa bwe ati “Ndibuka ko nahuye nawe mu minsi mibi yanjye mu mezi atanu ashize ariko watumye numva urukundo kandi mba umwe mu bantu bishimye ku Isi.”
“Kuba iruhande rwawe, kuganira nawe, rimwe na rimwe nibaza icyo nakoze kugira ngo mbe ukwiriye umugore wuje ubuhanga kandi mwiza nka we, nshobora kuba ndi umusore ufite amahirwe mu isanzure ryose kugira umuntu utangaje mu buzima bwanjye nkawe.”
Kuva icyo gihe bombi bisanze mu bikorwa byo kwamamaza, ndetse bakunze gukorana cyane mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo z’abahanzi.
Mu minsi ishize bavuzweho gutandukana,
ariko nyuma biza kugaragara ko filime bateguye bagiye guhuriramo, ndetse niko
byagenze, kuko iyi filime yatangiye gusohoka.
4.Zaba Missed Call na Lynda
Mu Ntangiriro za 2023, Zaba Missed call yashwanye na Nkusi Lynda mu buryo bukomeye, ndetse bigeze ubwo bahagarikaga umubano wabo, n’ibikorwa bahuriragamo birimo nka filime, ndetse n’ikiganiro bakoraga kuri Isibo Tv birahagarikwa.
Bombi bongeye kwiyunga mu Ukuboza 2023, ari nabwo batangiraga paji nshya mu mubano wabo. Icyo gihe bombi bahuriye mu kiganiro, bahumuriza inshuti zabo, bavuga ko basubiyemo mu rukundo.
Zaba na Lynda bahuriraga muri filime zirimo nka ‘Love and Drama’ n’izindi. Ubwo biyungaga, Zaba yagize ati “Mu gihe twari tumaze, ntekereza ko icyingenzi ari uko imikoranire y’ibanze yo yabayeho, nibaza ko ikintu cyashimisha abakunzi bacu ari ukutubona dukorana! Ibindi ntekereza ko bizivugira.”
Ni mu gihe Lynda we yagize ati “Njye
nizera ko ikintu cyose kigira igihe cyacyo, ibaze abantu bakozanyijeho mu mezi
umunani ashize kuba uyu munsi tugiye gukorana, hari ibizaza tu.” Kuva kiriya
gihe bagaragaye bari kumwe, ariko muri iki gihe ntibakigaragarana nk’ibisanzwe.
5.Kanimba na Soleil
Aba bo bageze n’aho bavuga ko bafitanye ubukwe, ndetse bamwe bari biteguye kubutaha. Uwase Delphine [Soleil] na Mazimpaka Wilson [Kanimba] bahurira muri filime ‘Bamenya’ ari nayo yabagize ikimenyabose.
Ni filime yatumye Kanimba, aba umukinnyi w’imena muri iyi filime, cyo kimwe na ‘Soleil’, kuko aribo filime yubakiyeho. Uburyo bahuza, ndetse n’imikinire yabo ituma benshi babacyeka amababa.
Ndetse, byatunguye abantu ubwo hasohokaga ‘invitation’ yerekanaga iby’ubukwe bwabo.
Soleil yifashishije konti ye ya Instagram, yari yasohoye iyi ‘invitation’ abwira buri wese umukurikira kuri ruriya rubuga ko atumiwe. Yunganiwe na Kanimba wanditse agira ati “Kubana natwe ni inkunga ikomeye cyane tariki 17 Ugushyingo 2023’.
Bombi baje gusohora amafoto n’amashusho abagaragaza mu myambaro y’abageni bahamya isezerano ryabo, ariko basobanura ko ari kimwe mu bice bigize filime bahuriramo bise ‘Ganza’ bamaze igihe banyuza ku rubuga rwa Youtube.
Ubukwe bwabo ‘bukinnye’ bugaragara mu gice cya 45 cy’iyi filime bise “Ubukwe burabaye. Amarira y’urukundo (45) Part 2”.
Mu mashusho yatambukije kuri konti ye ya Instagram, Soleil yiseguye ku bantu bose babonye integuza y’ubukwe bwe na Kanimba, avuga ko bitari ukuri.
Yavuze ati “Mfashe uyu mwanya rero kugirango mbisegureho, mbasobanurira ibijyanye na ‘Save the Date’ mwabonye yanjye na Kanimba. Mu by’ukuri nta bukwe dufite mu buryo bwemewe (buri Official) ariko ubukwe turabufite muri filime […].”
Yakomeje ati “Inshuti zanjye, abandakariye, abanyishimiye Imana ibahe umugisha. Ni iby’igiciro mwanyeretse ko munkunda, buriya no kugira abantu bagufuhira nabyo ni umugisha, ariko mushonje muhishiwe…”
Amafoto ya Judy na Kimenyi- Uyu musore aherutse kumutungura kuri 'Saint Valentin'
Regis na Micky mu bihe bitandukanye- Bakoranye cyane muri filime zazamuye ubwamamare bwabo
Amafoto ya Zaba na Lynda bahoze bakundana, ndetse bagahurira no muri filime
Amafoto ya Kanimba na Soleil bahurira muri filime 'Bamenya' yaciye igikuba
Amafoto ya Titi Brown na Nyambo Jessica bavuzwe igihe kinini mu rukundo
UBUKWE BWA KANIMBA NA SOLEIL BWAKURUYE IMPAKA KURI MURANDASI
KANDA HANO: ZABA NA LYNDA BARIYUNZE ARIKO NYUMA BAZA GUTANDUKANA
REGIS YASABYE IMBABAZI MICKY NYUMA Y'INKUNDURA Y'ITANDUKANA RYABO
REBA HANO FILIME TITI BROWN AHURIRAMO NA NYAMBA BACUDITSE MURI IKI GIHE
REBA HANO IGICE GISHYA CYA FILIME KIMENYI AHURIRAMO NA JUDY BAVUGWA MU RUKUNDO
TANGA IGITECYEREZO