RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Umuhanzikazi Rihanna nibwo yavutse

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/02/2025 8:03
0


Tariki ya 20 Gashyantare ni umunsi wa 51 muri uyu mwaka usigaje iminsi 314 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’Isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1872: Mu Mujyi wa New York, inzu ndangamurage Metropolitan y’imyuga yarafunguye.

1873: Kaminuza ya California yafunguye ishuri ryayo rya mbere ry’ubuganga i San Francisco ho muri California.

1933: Adolf Hitler yahuye mu ibanga n’abanyenganda b’Abadage ngo batere inkunga Ishyaka ry’Abanazi mu matora yari imbere.

1935: Caroline Mikkelsen yabaye umugore wa mbere wakandagiye muri Antarctica.

1944: Mu Ntambara ya II y’Isi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe Ikirwa cya Eniwetok.

2009: Ebyiri mu ndege za Tamil Tigers zitwaye ibisasu bine zarashwe n’ingabo za Sri Lanka mbere yo kugera ku ntego mu gikorwa cy’ubwiyahuzi.

2010: Mu Kirwa cya Madeira cyo muri Portugal, imvura ikomeye yateje inkangu yica abantu 43, ari byo byago bikomeye mu mateka y’iki kirwa.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:

1901: Muhammad Naguib, wabaye Perezida wa Misiri.

1945: Annu Kapoor, umukinnyi wa sinema w’Umuhinde.

1951: Gordon Brown, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ndetse n’umudepite.

1966: Cindy Crawford, umunyamideli w’Umunyamerika.

1988: Rihanna, umunyamuziki wo mu Kirwa cya Barbade uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki:

1862: William Wallace Lincoln, umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abraham Lincoln.

2008: Emily Perry, umukinnyi wa sinema w’Umwongereza.

2009: Larry H. Miller, umuherwe w’Umunyamerika wari nyir’ikipe ya Basketball ya Utah Jazz.

2010: Alexander Haig, umusirikare w’Umunyamerika wanagize uruhare muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND