Muri Espagne buri mwaka haba irushanwa ryo kurushanwa gusinzira, aho ushobora kwegukana arenga Miliyoni ebyiri z’amafaranga y'u Rwanda.
‘The
National Siesta Championships’ ni irushanwa ngarukamwaka rikunzwe cyane muri
Espagne aho abantu bahiganwa gusinzira, uhize abandi agahembwa.
Iri rushanwa ribera mu murwa mukuru Madrid rimara ibyumweru bibiri, aho abantu batanu bahabwa aho kuryama haba ari hanze mu gihe cy’iminota 20 nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye birimo BBC.
Bimwe mu birebwa
mu kugena uwatsinze harimo igihe bigufata ngo ube usinziriye. Hashyirwaho
iminota ugomba kuba wasinziriye kandi bya nyabyo, iyo uyirengeje ukajya kure yayo
niko uba uri gutakaza amanota.
Ikindi
kandi harebwa ku kijyanye no kugona, uburyo umuntu aryamamo(positions) ndetse n’ibindi.
Abarushanwa kandi bashobora kugira amota bongerwa mu gihe baba bafite imyenda
yo kurarana idasanzwe.
Iri
rushanwa riba bwa mbere ryabaye mu 2010, aho ryegukanwe na Pedro Soria Lopez
ukomoka muri Ecuador, umugabo wari asanzwe akora akazi ko gucunga umutekano
ariko icyo gihe akaba atari afite akazi.
Mu minota
20 bahabwa, Pedro Soria Lopez warufite imyaka 62, iminota 17 yayimaze asinziriye
nubwo aho bari hari urusaku.
Nubwo
amarushanwa nk’aya yatangiriye muri Espagne, hari n’ibindi bihugu basigaye
bayakora harimo nka Mexico, Argentine na Venezuela.
TANGA IGITECYEREZO