RURA
Kigali

Rayon Sports yagiranye ibiganiro na SKOL yari yafunze ikibuga cyo mu Nzove

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/02/2025 17:34
0


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye ibiganiro n'Uruganda rwa SKOL nyuma yuko rwari rwafunze ikibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove gisanzwe gifasha iyi kipe gukora imyitozo.



Kuwa Gatatu nibwo ikipe ya Rayon Sports mu bagabo no mu bagore yagombaga gukora imyitozo ariko ntiyayikora. 

Byari nyuma y'uko aho isanzwe ikorera mu Nzove hafunzwe n'Uruganda rwa SKOL rusanzwe ari umufatanyabikorwa wayo bitewe n'uko rutari rwishimiye imikoranire imaze iminsi iri hagati yayo n’ubuyobozi bw'iyi kipe.

Mu masezerano SKOL yagiranye na Rayon Sports akubiyemo ko mu gihe iyi kipe yifuza kugira undi mufatanyabikorwa ikorana na we, igomba kubanza kubimenyesha.

Ibi ariko iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru yabirenzeho ku mukino wayihuje na Rutsiro FC, yamamaza byihariye umufatanyabikorwa uyigenera miliyoni 5 Frw kuri buri mukino yatsinze ntibyanyura uru ruganda.

Nyuma y'ibi ku gicamunsi cyo uyu wa Kane Komite Nyobozi y'ikipe ya Rayon Sports yahuye n'ubuyobozi bwa SKOL bagirana ibiganiro byo gushimangira imikoranire iri hagati yabo hanemezwa uburyo ikipe yakwitwara neza ariko hanuzuzwa inshingano za buri ruhande.

Usibye kuba habayeho ibiganiro kandi Rayon Sports yongeye kwemererwa gukora imyitozo aho mu gitondo hakoze ikipe y'Abagore naho ni mugoroba hakaba hakoze ikipe y'abagabo yitegura gukina n'Amagaju FC kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi z'umugoroba kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Rayon Sports yagiranye ibiganiro na SKOL 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND