Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 14/12/2014 nibwo mu gihugu cy’ubwongereza hasojwe ku mugaragaro amarushanwa y’ubwiza ya Miss World 2014 aho iri kamba ry’umukobwa uhiga abandi bose mu bwiza ku isi ryegukanwe n’umukobwa ukomoka mu gihugu cya Afurika y’epfo witwa Rolene Strauss.
Rolene Strauss niwe Miss World 2014
Mu marushanwa yaraye abereye mu mujyi wa London, uyu mukobwa w’imyaka 22 usanzwe ari Miss wa Afurika y’epfo wiga ubuvuzi muri kaminuza ya University of the Free State yabashije guhigika abakobwa 120 bose bahataniraga iri kamba aho yabarushije uburanga ndetse n’ubwenge.
Miss world 2014 n'ibisonga bye
Muri aya marushanwa igisonga cya mbere cyabaye Edina Kulcsar wari uhagarariye igihugu cya Hungary,naho igisonga cya kabiri kiba umukobwa witwa Elisabeth Safrit uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika.
Rolene Strauss
Abakobwa 120 nibo bataniraga ikamba rya Miss World 2014
Miss India
Miss Slovenia
Miss Mongolia
Miss Bolivia
Abakobwa bagiye biyereka mu buryo butandukanye
Miss France nawe yari yitabiriye aya marushanwa
Miss South Soudan nawe ntiyatanzwe
Megan Young wabaye Miss World 2013 nawe yari ahari
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO