Kugeza ubu,ubushakashatsi butandukanye bwemeza ko umuntu wa mbere ukuze kurusha abandi ku isi ari umusaza witwa Jose Aguinelo dos Santos wavutse mu mwaka w’1888.Uyu mukambwe aratangaza amwe mu mabanga yakoresheje kugira ngo abashe kuramba bigeze aha.
Abashakashatsi bavuga ko uyu mukambwe yavutse tariki ya 7/7/1888 ubu akaba amaze kugira imyaka 126 kandi nk’uko abyivugira ngo yumva agikomeye ku buryo yumva gifite icyizere cy’uko azaramba kurushaho.
Uyu mukambwe wo mu gihugu cya Brazil avuga ko yavutse mu gihe cy’ubucakara ubwo abirabura bajyanwaga ku mugabane wa Amerika akavuga ko ababyeyi be bari abacakara bari baraturutse ku mugabane wa Afrika.Inzobere mu buzima bw’abantu zikaba zaremeje ko ariwe muntu umaze imyaka myinshi kurusha abandi ku isi aho zifashishije uburyo bwitwa carbone 14-dating ndetse na nyuma yo kumubaza ibibazo bijyanye n’ibyo yibuka mu bwana bwe.
Muzehe Dos Santos arya inshuro 4 ku munsi kandi ngo akunda cyane ibishyimbo n'umuceri
Uyu musaza Jose bakunda kwita Ze,avuga ko bimwe mu byatumye aramba harimo kuba atarashatse umugore ndetse ntanabyare abana bikaba bituma kugeza ubu agenda yemye nta nkoni yifashishije kuko umugongo we ukiri muzima nk’uko abyivugira.Avuga kandi ko kuba arya inshuro 4 ku munsi nabyo byatumye aramba kandi ngo nta kibazi na kimwe cy’indwara afite n’ubwo anyway ipaki y’itabi ku munsi.
Uyu mukambwe avuga kandi ko ubwo intambara ya mbere y’isi yatangiraga yari afite imyaka 26 ndetse ko ubwo umwamikazi Elisabeth wa 2 w’Ubwongereza yimikwaga,yari amaze kuzuza imyaka 65.Avuga kandi ko ubwo Pele umukinnyi wamamaye mu mupira w’amaguru muri Brazil yavukaga yari afite imyaka 52 ndetse ubwo igihugu cya Brazil cyakiraga imikino y’igikombe cy’isi mu mwaka w’1950 abyibuka neza kuko yari afite imyaka 62.
Anywa ipaki y'itabi ku munsi
Igice kinini cy’ubuzima bwe,uyu mukambwe yakimaze akora akazi mu mirima y’ikawa.Abazi uyu musaza bavuga ko akunda gusetsa abantu ndetse no kuririmba ariko akanga cyane gukaraba umubiri wose.Mu mafunguro adashobora gusiba harimo umuceli n’ibishyimbo kuko ngo arabikunda cyane.
Inzobere zitandukanye mu by’ubuzima n’ubuvuzi bwa muntu zivuga ko uyu musaza nta kibazo na kimwe cy’ubuzima cyangwa cyo mu mutwe afite dore ko bamupimye indwara nyinshi barazibura.Gusa ariko ngo uyu musaza afata ibinini bimwongerera ubushake byo kurya kandi ni ibisanzwe ku bantu bageze mu zabukuru.
Mbere y’uko uyu musaza amenyekana,umuntu wa mbere wagize imyaka myinshi ku isi yari umugore ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa witwa Jeanne Calment witabye Imana mu mwaka w’1997 afite imya 122 n’iminsi 164.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO