Kigali

Bahisemo gushyingiranwa bihinduye Shrek na Fiona

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:2/07/2013 12:30
0


Abageni badasanzwe Pascal na Nancy batunguye abantu ubwo bazaga gushyingirwa muri komini ya Chareroi mu Bubiligi kuwa Gatanu bihinduye nka Shrek na Fiona bazwi cyane mu sinema zishushanyije (dessins animés, cartoons).



Pascal w’imyaka 40 na Nancy w’imyaka 36 bari bategeye abantu benshi bagomba kuzatungurana mu bukwe bwabo bagakora agashya katarakorwa n’uwo ari we wese ku isi bityo bahinguka bigize Shrek na Fiona bo muri filimi ishushanyije izwi cyane ku isi yakozwe na Dreamworks.

Shrek and Fiona

Abageni badasanzwe Pascal na Nancy

Umugeni yabwiye ikinyamakuru Sudpresse ati “Ni umukinnyi wa sinema dukunda cyane kandi urebye natwe turabyibushye ntitwari kwigana Popeye na Olive (abandi bakinnyi ba sinema).”

Aba bageni bari bagerageje ku buryo n’ababaherekeje bari bambaye nk’abandi bakinnyi bagaragara muri iyo filimi ishushanyije barimo injangwe ndetse n’indogobe nto bizwi muri iyi filimi.

Mbere y’uko bahinguka imbere y’ubuyobozi ariko ngo bari babanje kubisabira uburenganzira n’ubwo ngo nabo babanje guhamagara abandi bakuru mu nzego z’ubuyobozi bigaragara ko ari ubwa mbere bari bumvise igikorwa nk’icyo, bityo babemerera kubikora ariko bababwira icyo batemerewe ari ukwambara ibihisha mu maso (mask), ari yo mpamvu bisize amarangi.

Bwaracyeye maze abandi bageni bigana aba mu gace kandi bita Braives.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND