Mu kiganiro n’uyu mufana, ni umubyeyi w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 50, utarashatse ko amazina ye atangazwa hano, yasobanuye neza ko kuba Knowless yarakoresheje igitaramo Minisitiri akaza ndetse n’abantu bakuze bakacyitabira ngo ni uko yahinduye uburyo akoramo umuziki we by’umwihariko akaba yarahinduye imyambarire.
REBA UMWAKA USHIZE KNOWLESS ARIRIMBA NKORAHO UUMUSORE AMUKORAKORA:
Mu gitaramo cye Knwoless ni gutya yari yambaye
Uyu mufana wa Knowless, yavuze ko imyambarire uyu mukobwa yagaragazaga mu gihe cyashize yatumaga bamwe mu bafana be batinya kuza kureba aho aririmba bitewe n’ukuntu yabaga yiyambitse cyangwa uburyo yaririmbagamo abantu bamukoraho mu ndirimbo ye Nkoraho.
Mu kiganiro kirambuye uyu mufana yagize ati: “Njye nari muri Serena Knowless amurika alubumu ye. Ntabwo nari nzi ko Minisitiri yaje pe. Hashize umwanya numva MC aravuze ngo nyakubahwa Minisitir numva nguye mu kantu. Byari bishimishije cyane kubona uyu mukobwa wacu dukunda ririmbira Minisitiri. Ni ubwa mbere ngirango kuko ibindi bitaramo bye byose byabaga byiganjemo urubyiruko narwo rutagira aho rumugeza.”
Knowless ayoboye abacuranzi be ubwo yaririmbaga Live
“Ageze kuri stage wabonye ko public yamwishimiye mu buryo budasanzwe. Yari yambaye ikanze nziza, ubona ko ari umunyarwandakazi. Njye mbona ntaishimishije nko kuba Knowless asigaye yambara akikwiza. Kera numvaga mu binyamakuru bavuga ngo Knowless yiyambitse nabi, Knowless yafotowe gutya na gutya ariko hariya abafotozi mwatahanye ubusa. Yamafoto ye mwirirwa mwamamaza kuri za facebook ntayo.”
Knowless na Maria Yohana.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Umuco na Siporo
Uyu mukunzi wa Knowless yakomeje avuga ko kimwe mu byaba byarakebuye Knowless zaba ari inkuru zimwe na zimwe zagiye zimwandikwaho cyangwa zandikwa ku bahanzikazi bagenzi be banenga imyambarire yabo.
REBA KNOWLESS ARIRIMBA NZABA MPARI MURI SERENA:
Ati: “Wasanga ari inkuru zatumye ahinduka cyangwa wenda yagera i Burayi agasanga kwiyambika nka ba Rihanna bitagezweho agahindura. Erega hano ni mu Rwanda. Ndakeka yarabonye ko abantu bamwishimiye ntazongere kwiyambika turiya twenda. Ntacyo byamubariraga, byamuteshaga agaciro. Ndakeka na Minisitiri yarishimye kuko mu gitaramo cya Knowless nta muhanzi wari wambaye mu buryo bubi. Njye narishimye cyane. Ndashaka kubonana na Knowless nkamushimira by’umwihariko.”
Knowless na Mariya Yohana baririmba Intsinzi
Munyengabe Murungi Sabin.
TANGA IGITECYEREZO