Kigali

APR FC yatsinze Police FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/09/2017 20:52
1


Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’irushanwa ry’Agaciro Development Fund wakinwaga kuri uyu wa Gatatu kuri sitade Amahoro i Remera. Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili na Imran Nshimiyimana wahoze muri Police FC ni bo batsindiye APR FC. Songa Isaie yatsindiye Police FC.



Ku munota wa 11’ w’umukino ni bwo APR FC yafunguye amazamu ku gitego cya Bizimana Djihad mbere yuko ku munota wa 55’ Hakizimana Muhadjili yungamo ikindi ku mupira yahawe na Issa Bigirimana.

Ku munota wa 56’ ni bwo Police FC yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Songa Isaie ku mupira yahawe na Ndayishimiye Celestin. Ku munota wa 90’+7’ ni bwo Nshimiyimana Imran yashyiragamo agashinguracumu ka APR FC ku mupira waturutse kuri coup franc ya Hakizimana Muhadjili. Nzabanita David na Munezero Fiston ba Police FC batahanye amakarita y’umuhondo cyo kimwe na Nsabimana Aimable wa APR FC.

Ku ruhande rwa APR FC, Nsabimana Aimable yasimbuye Sinamenye Cyprien (45’), Twizerimana Martin Fabrice asimburwa na Saleh Nyirinkindi, Issa Bigirimana aha umwanya Twizerimana Onesme, Butera Andrew asimbura Sekamana Maxime, Mvuyekure Emery asimbura Kimenyi Yves wari wagize ikibazo. Nshuti Innocent yasimbuye Nshimiyimana Imran.

Ku ruhande rwa Police FC, Nsengiyumva Moustapha yasimbuwe na Songa Isaie (51’), Mushimiyimana Mohammed yasimbuwe na Nzabanita David, Niyigaba Ibrahim yasimbuye Biramahire Abeddy.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC XI:Kimenyi Yves (GK-21), Rukundo Denis 28, Sinamenye Cyprien 11, Songayingabo Shaffy 23, Rugwiro Herve 4, Twizerimana Martin Habrice 6, Bizimana Djihad 8, Nshimiyimana Imran 5, Bigirimana Issa 26, Hakizimana Muhadjili 10 na Sekamana Maxime.

Police FC XI 4-2-3-1:Bwanakweli Emmanuel (GK 27), Ndayishimiye Celestin 3, Mpozembizi Mohammed 21, Munezero Fiston 2, Twagizimana Fabrice (C-6), Nizeyimana Mirafa 4, Ngendahimana Eric 24, Mushimiyimana Mohammed 10, Nsengiyumva Moustapha 11, Iradukunda Jean Bertrand 25 na Biramahire Abeddy 23.

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Didier Bizimana  (ibumoso) na Mugisha Ibrahim Sissoko (iburyo)

Didier Bizimana (ibumoso) na Mugisha Ibrahim Sissoko (iburyo)

Abasimbura ba APR FC basohoka mu rwambariro

Abasimbura ba APR FC basohoka mu rwambariro

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC

Seninga  Innocent umutoza mukuru wa Police FC asuhuzanya na Jimmy Mulisa

Seninga  Innocent umutoza mukuru wa Police FC asuhuzanya na Jimmy Mulisa

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Amakipe Yombi asuhuzanya

Amakipe yombi asuhuzanya

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kapiteni wa Police FC

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kapiteni wa Police FC

11 ba Police FC babanje mu kibuga

11 ba Police FC babanje mu kibuga  

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Seninga  Innocent umutoza mukuru wa Police FC

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC

Abasimbura ba APR FC

Abasimbura ba APR FC

Jimmy Mulisa n'abamwunganira mu kazi

Jimmy Mulisa n'abamwunganira mu kazi

Umunota wo kwibuka Mutuyimana Evariste

Police FC

Police FC

Umunota wo kwibuka Mutuyimana Evariste

Mutuyimana Evariste muri tableau ya stade Amahoro

Mutuyimana Evariste muri tableau ya stade Amahoro

APR FC

Abakinnyi ba APR FC bashimira abafana

Urugamba rukomeye

Urugamba rukomeye

Bizimana Djihad wafunguye amazamu

Bizimana Djihad wafunguye amazamu

Rugwiro Herve niwe kapiteni

Rugwiro Herve ni we kapiteni 

Biramahire Abeddy ashak igitego

Biramahire Abeddy ashaka igitego

APR FC yishimira amanota atandatu mu gihe Police FC ifite ubusa (0)

APR FC yishimira amanota atandatu mu gihe Police FC ifite ubusa (0)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Epimaque6 years ago
    APR Komez'ubikore tukur'inyuma!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND