Abayobozi b’ibihugu binyuranye bamaze kugera mu Rwanda aho baje mu irahira rya Paul Kagame watorewe kuba Perezida w’u Rwanda mu myaka 7 iri imbere nyuma yo gutsinda amatora yabaye tariki 3-4 Kanama 2017.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017 ni bwo Paul Kagame azarahirira kuba Perezida w’u Rwanda mu birori bizabera kuri Stade Amahoro mu mujyi wa Kigali. Kugeza ubu abakuru b'ibihugu binyuranye bamaze kugera mu Rwanda aho baje kwifatanya na mugenzi wabo Paul Kagame muri ibi birori. Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadera, yageze i Kigali ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017 akaba ari we Mukuru w’Igihugu wageze mu Rwanda mbere ya bagenzi be bakuriye ibihugu baje mu irahira rya Paul Kagame watsinze amatora ya Perezida w'u Rwanda ku majwi asaga 98%.
Nyuma ya Perezida Faustin Archange, Perezida wa Repubulika ya Sahara, Brahim Ghali, nawe yahise asesekara i Kanombe mu mujyi wa Kigali yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Isaac Munyakazi. Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh ni we wakurikiyeho yakirwa na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba.
Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou na we yahise asesekara i Kigali yakirwa na Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta. Mu bandi bakuru b’ibihugu bamaze kugera i Kigali hari Perezida wa Senegal, Macky Sall, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, Benjamin Mkapa wigeze kuyobora Tanzania n'abandi.Nubwo nta mubare ntakuka watangajwe w'abaperezida bazitabira irahira rya Kagame,biteganyijwe ko hazaba hari abakuru b’ibihugu by’Afurika bagera kuri 20 bazaba baje kwifatanya na mugenzi wabo Paul Kagame.
REBA AMAFOTO UBWO ABA PEREZIDA BANYURANYE BAGERAGA I KIGALI
Perezida Faustin-Archange Touadéra ubwo yari ageze i Kigali
Perezida Faustin-Archange Touadéra yakiriwe na Dr Alfred Ndahiro
Perezida Brahim Ghali ubwo yari ageze i Kigali
Kwakira abashyitsi neza ni umuco w'u Rwanda
Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh ubwo yari ageze i Kigali
Perezida Ismaïl Omar Guelleh yakiriwe na Minisitiri François Kanimba
Perezida Ismaïl Omar Guelleh araye i Kigali
Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou ubwo yari ageze i Kigali
Perezida wa Niger yakiriwe na Minisitiri Dr Biruta
Bamuganirije bamuha ikaze mu Rwanda
Benjamin Mkapa wigeze kuyobora Tanzania
Benjamin Mkapa yakiranywe urugwiro
Benjamin Mkapa ni umwe mu banyacyubahiro baraye i Kigali baje mu irahira rya Kagame
Perezida Lungu na we yasesekaye i Kigali
Perezida Edgar Lungu yakiriwe na Minisitiri Stella Ford Mugabo
Perezida Edgar Lungu yaganiriye n'itangazamakuru ryamusanganiye i Kanombe
Perezida Edgar Lungu na we araye i Kigali
Kuri Stade Amahoro ahazabera irahira rya Paul Kagame, abantu bashyiriweho Televiziyo ya rutura izorohereza abazitabira ibi birori kureba neza badacikanwa
AMAFOTO: Faustin Nkurunziza /Rwanda Gov
TANGA IGITECYEREZO