RFL
Kigali

Abakuru b’ibihugu binyuranye baraye i Kigali aho bitabiriye irahira rya Paul Kagame-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/08/2017 14:16
0


Abayobozi b’ibihugu binyuranye bamaze kugera mu Rwanda aho baje mu irahira rya Paul Kagame watorewe kuba Perezida w’u Rwanda mu myaka 7 iri imbere nyuma yo gutsinda amatora yabaye tariki 3-4 Kanama 2017.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017 ni bwo Paul Kagame azarahirira kuba Perezida w’u Rwanda mu birori bizabera kuri Stade Amahoro mu mujyi wa Kigali. Kugeza ubu abakuru b'ibihugu binyuranye bamaze kugera mu Rwanda aho baje kwifatanya na mugenzi wabo Paul Kagame muri ibi birori. Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadera, yageze i Kigali ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017 akaba ari we Mukuru w’Igihugu wageze mu Rwanda mbere ya bagenzi be bakuriye ibihugu baje mu irahira rya Paul Kagame watsinze amatora ya Perezida w'u Rwanda ku majwi asaga 98%.

Nyuma ya Perezida Faustin Archange, Perezida wa Repubulika ya Sahara, Brahim Ghali, nawe yahise asesekara i Kanombe mu mujyi wa Kigali yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Isaac Munyakazi. Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh ni we wakurikiyeho yakirwa na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba.

Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou na we yahise asesekara i Kigali yakirwa na Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta. Mu bandi bakuru b’ibihugu bamaze kugera i Kigali hari Perezida wa Senegal, Macky Sall, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, Benjamin Mkapa wigeze kuyobora Tanzania n'abandi.Nubwo nta mubare ntakuka watangajwe w'abaperezida bazitabira irahira rya Kagame,biteganyijwe ko hazaba hari abakuru b’ibihugu by’Afurika bagera kuri 20 bazaba baje kwifatanya na mugenzi wabo Paul Kagame. 

REBA AMAFOTO UBWO ABA PEREZIDA BANYURANYE BAGERAGA I KIGALI



Perezida Faustin-Archange Touadéra ubwo yari ageze i Kigali


Perezida Faustin-Archange Touadéra yakiriwe na Dr Alfred Ndahiro


Perezida Brahim Ghali ubwo yari ageze i Kigali

Kwakira abashyitsi neza ni umuco w'u Rwanda


Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh ubwo yari ageze i Kigali

Perezida Ismaïl Omar Guelleh yakiriwe na Minisitiri François Kanimba


Perezida Ismaïl Omar Guelleh araye i Kigali

Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou ubwo yari ageze i Kigali

Perezida wa Niger yakiriwe na Minisitiri Dr Biruta

Bamuganirije bamuha ikaze mu Rwanda

Benjamin Mkapa wigeze kuyobora Tanzania


Benjamin Mkapa yakiranywe urugwiro

Benjamin Mkapa ni umwe mu banyacyubahiro baraye i Kigali baje mu irahira rya Kagame

Perezida Lungu na we yasesekaye i Kigali


Perezida Edgar Lungu yakiriwe na Minisitiri Stella Ford Mugabo

Perezida Edgar Lungu yaganiriye n'itangazamakuru ryamusanganiye i Kanombe

Perezida Edgar Lungu na we araye i Kigali

JPEG - 185.2 kb

Kuri Stade Amahoro ahazabera irahira rya Paul Kagame, abantu bashyiriweho Televiziyo ya rutura izorohereza abazitabira ibi birori kureba neza badacikanwa

AMAFOTO: Faustin Nkurunziza /Rwanda Gov






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND