Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bakomeye, Patient Bizimana yamaze kugera mu Mujyi wa Ottawa mu gihugu cya Canada aho agiye gutangirira urugendo rw’ibitaramo byo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika yise “Easter Celebration.”
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Menye neza’ amaze igihe kinini abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byanatumye ibitaramo bya Pasika yakoreraga i Kigali mu Rwanda aba afashe icyemezo cyo kubisubika.
Yabwiye InyaRwanda ko yageze muri Ottawa kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025, yakirwa n’itsinda ry’abamufasha gutegura ibi bitaramo bye muri Canada.
Ni ubwa mbere azaba ataramiye muri Canada mu ruhererekane rw’ibi bitaramo bya Pasika, ndetse agaragaza ko buri mwaka azajya ahitamo aho gutaramira.
Ati “Niteguye neza gufasha Abakristu kwizihiza Pasika nk’uko byagendaga cyane mu bitaramo nakoreraga mu Rwanda. Kuri iyi nshuro rero natangiriye muri Canada, ariko nzagenda mbyagura bigera no mu bindi bihugu nka Amerika aho mbarizwa.”
Patient Bizimana asobanura ko yahisemo kujya akora ibitaramo bya Pasika ‘kubera ko ari umunsi ufite igisobanuro kinini cyane ku bakristu, cyane ko ari bwo umwami Yezu Kristo yatuzukiye’.
Azataramira mu Mujyi wa Montreal ku wa 19 Mata 2025, naho mu Mujyi wa Ottawa azahataramira tariki 20 Mata 2025- Muri ibi bitaramo byose, azaba ari kumwe n’umuhanzi Serge Iyamuremye na Aime Frank wamamaye mu ndirimbo zinyuranye.
Pasika (mu Cyongereza: Easter) ni umunsi mukuru wa Gikristu wizihizwa hazirikanwa izuka rya Yesu Kristo nyuma yo gupfa no kubambwa ku musaraba. Izuka rye ryabaye ku munsi wa gatatu uhereye igihe yapfiriyeho ku wa Gatanu Mutagatifu (Good Friday), bivuze ko yazutse ku Cyumweru.
Pasika ni kimwe mu minsi mikuru y’ingenzi cyane mu Itorero rya Gikristu kuko ariho ukwemera kose gushingiye. Iyo Yesu atazuka, ukwemera kw’Abakristu ntikwari kugira agaciro.
Abakristu bayizihiza kuko:
Yesu yazutse: Ibi bihamya ko ari Umwana w’Imana kandi ko afite ububasha ku cyaha no ku rupfu.
Izuka rye ryabaye igihamya cy’intsinzi: Yesu yatsinze icyaha, satani n’urupfu, atanga ubugingo buhoraho ku bizera bose.
Izuka ni inkingi y’ukwemera: Pawulo Intumwa yavuze ati: “Niba Kristo atarazutse, ukwemera kwacu ntikugira umumaro, tuba tukiri mu byaha byacu” (1 Abakorinto 15:17).
Pasika
ishimangira urukundo rw’Imana: Imana yohereje Umwana wayo ngo apfire abari mu
byaha bose.
Patient
Bizimana yavuze ko yageze mu Mujyi wa Ottawa, mu gihe azakorera igitaramo ku wa
20 Mata 2025
Mbere
y’ibi bitaramo, Patient Bizimana azasohora indirimbo ‘Agakiza’ iri mu zigize
Album ye nshya
Pasika
Bizimana azakorera ibitaramo bibiri muri Canada ari kumwe na Serge Iyamuremye
na Aime Frank
TANGA IGITECYEREZO