Kigali

Mbappe yiyemeje gukora ibitangaza imbere ya Arsenal

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/04/2025 10:51
0


Mu gihe Real Madrid ikeneye gukora igikorwa cy’igitangaza kugira ngo isohoke mu icuraburindi yisanzemo nyuma yo gutsindwa na Arsenal ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza cya Champions League, Kylian Mbappé yizeye ko ashobora gutuma iyi kipe yandika amateka mashya kuri Santiago Bernabeu.



Uyu mukino utegerejwe kuri uyu wa Gatatu witezwe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru kuko uzagaragaza niba koko Real Madrid, ifite ibikombe 15 bya Champions League, ikiri ya kipe ishoboye guhindura ibitari byitezwe.

Mbappé wari kuri Emirates, nyuma y’intsinzi ya Arsenal yavuze ko bishoboka kwigaranzura Arsenal imbere y’abafana bayo. Ati: "Birashoboka kandi turabishoboye."

Mbappé wageze muri Real Madrid agamije kwegukana igikombe cya Champions League atigeze agira mu myaka irindwi yamaze muri Paris Saint-Germain, afite umwanya wo kwiyerekana. 

Nubwo yahawe ikarita itukura mu mukino wa shampiyona ubwo bahuraga na Alaves, yiteguye kugaragara ari mushya kandi afite imbaraga zuzuye.

Kugeza ubu, amaze gutsinda ibitego 33 mu mikino 49 yose amaze gukinira Real, bihuye neza n’umubare w’ibitego Cristiano Ronaldo yatsinze mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe.

Igikomeje gutera ubwoba abakunzi ba Arsenal ni uko mu myaka ya vuba Real Madrid isanzwe izwiho gutsinda imikino ivuye inyuma cyane ubwo yabaga iri ku kibuga cyayo. 

Muri 2014 yavuye inyuma itsinda Atletico Madrid 4-1 nyuma yo kunganya mu minota 90, igitego cya Ramos kikaba intangiriro yo kwegukana igikombe.

Muri 2016 Real Madrid yari yatsinzwe 2-0 na Wolfsburg maze igaruka mu mukino wo kwishyura itsinda 3-0 ku bufasha bwa Ronaldo. 

Muri 2022 Real Madrid yakinnye umukino wo kwishyura iri inyuma ya Man City ku giteranyo cy’ibitego 5-3, ariko Benzema na Rodrygo barayizamura bitangaza isi biyiha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.

Ubunararibonye nk’ubwo ni bwo Mbappé agenderaho avuga ko byose bishoboka. Ati "Ndashaka kumva uko biba nijoro kuri Bernabeu. Benshi barambwiye, ariko ubu ndabibona n’amaso yanjye," Mbappé yabivuze nyuma yo gutsinda hat-trick imbere ya Manchester City muri Gashyantare.

Arsenal ibizi neza ko imikino i Bernabeu iba idasanzwe. Mu 2022, Mbappé yatsindiye PSG ibitego bibiri imbere ya Real, ariko Benzema atsinda hat-trick mu minota 17, Real yikomereza inzira y’igikombe.

Kuba Arsenal yaratsinze ibitego 3-0 ntabwo bivuze umutekano, kuko Mbappé n’ikipe ye babifata nk’urugamba rutararangira.

Carlo Ancelotti yavuze ati: "Tugomba kwizera, tugomba kugira icyizere… kuko i Bernabeu, ibintu nk’ibyo biba kenshi."

Mbappe yiteguye kujyana Real Madrid muri 1/2 cya Champions League basezereye Arsenal

Umukino wabanje Real Madrid yatsinzwe na Arsenal ibitego 3-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND