Uyu munsi, imyaka irenga 110 irashize ubwato bwa Titanic burohamye, ariko bamwe mu bayiguyemo ntibateze kwibagirana kubera abo bari bo mbere y'iyi mpanuka, ndetse hari n'abaje kurokoka bahinduka ibyamamare kubera ubutwari bwabaranze.
Uburyo Titanic
yarohamyemo bwabaye isomo rikomeye ku bijyanye n’umutekano wo mu mazi. Ariko ibirenze ibyo, ni inkuru y’ubuzima, urukundo, ubwitange, ubutwari n’agahinda.
Abayipfiyemo benshi bari bafite inzozi, ibitekerezo, ubukire n’icyerekezo.
Abayirokotse basigaye bavuga inkuru zashushanyaga ubuzima bwo mu gihe cyabo.
Ubwato bwa RMS Titanic
bwararohamye mu Nyanja nini ya Atlantic y’Amajyaruguru, ahagana saa munani
n’iminota makumyabiri z’urukerera ugendeye ku isaha ngengamasaha GMT. Icyo gihe, ubu bwato bwagonze urubura rwo mu mazi(Iceberg), abantu bagera ku 1517 mu
bantu 2240 bari baburimo bahasize ubuzima.
Ubu bwato bwari
bwahagurutse tariki ya 10 Mata 1912 mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi wa
Southampton bwerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika butwawe na
Captain Edward J.Smith; bwari burimo utwato duto tuzwi mu rurimi rw’icyongereza
nka Tenders twifashishijwe mu kurokora abantu bake.
Gusa ijoro ryo ku
Cyumweru tariki 14 Mata 1912, ntiryabaye rihire ku bantu bari muri ubu bwato,
aho igipimo cy’ubushyuhe cyari cyamanutse hafi kuba zero, inyanja yari ituje,
ndetse ukwezi kutagaragara, ikirere na cyo cyari gikeye. Nyuma yaho nibwo impanuka
yabaye, ihitana imbaga y’abantu.
Impanuka ya Titanic
yasize igikomere ku mitima ya benshi ku isi, bitewe n’ubwinshi bw’abantu
bapfiriye icyarimwe n’ubushobozi buke bwo gutabara bwari buhari. Ubwo bwato
bwari bugezweho cyane mu bwiza n'ikoranabuhanga, burimo ibyumba
by’akataraboneka, bugendamo abakire, abanyacyubahiro, n’abahanzi.
Ariko icyagaragaye ni uko ubutunzi n’icyubahiro byose byabaye ubusa imbere y’urupfu: bamwe bapfuye barwana no kurokoka, abandi batanga ubuzima bwabo ngo barengere abandi. Titanic yasize isomo rikomeye ku bijyanye n’umutekano w'ubwikorezi bwo mu mazi.
Iyi mpanuka, yaguyemo ibyamamare byari bizwi ku isi yose muri icyo gihe, harimo abari abakire, abahanga, n'abandi bantu bari bafite amateka atangaje. Ku rundi ruhande ariko, hari n’abandi bantu 11 babashije kurokoka, nyuma yaho bavamo ibyamamare bikomeye mu nzego zitandukanye.
Abantu 12 b’ibyamamare
bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwa Titanic
1. John Jacob Astor IV
Ni we warutunze byinshi
kurusha abandi bari hamwe muri Titanic. Yari umuherwe w’umunyamerika, nyiri za
hoteli, imitungo itimukanwa n’ibindi. Yari kumwe n’umugore we muto cyane,
Madeleine, wari utwite inda y’amezi 5. Yamushyize muri bwa bwato buto bwabashije kurokora abantu bake, abasha kurokoka. John Jacob yitabye Imana afite imyaka 47 y'amavuko.
2. Benjamin Guggenheim
Umuherwe wakomokaga mu
muryango w’Abayahudi wari ukize cyane. Yagize uruhare rukomeye mu bucuruzi bwa zahabu
n’imyambaro. Yanze kujya mu bwato bwarokoye bamwe, ahitamo kwambara imyenda ye myiza
agira ati: “Turapfa nk’abagabo.”
3. Isidor Straus
Nyiri iduka rya Macy’s
ryo muri New York. We n’umugore we Ida banze gutandukana. Ida yanze kwinjira mu
bwato bwagombaga kumurokora ngo atandukanye n’umugabo we, bombi bapfira hamwe.
4. Major Archibald Butt
Umusirikare
w’umunyamerika wabaye umujyanama w’Abaperezida b’Amerika batandukanye barimo
William Taft na Theodore Roosevelt. Yavuzweho ko yagiye afasha abagore n’abana
kujya mu bwato bwo kubarokora, kugeza ku munota wa nyuma.
5. Thomas Andrews
Umuhanga mu bwubatsi
bw’amato akaba ari we wari ushinzwe imyubakire ya Titanic. Yari mu rugendo rwo
kureba uko ikora. Yakoze ibishoboka byose ngo afashe abantu, arangije asigara
ku bwato kugeza ubwo burohama.
6. William Thomas Stead
Umwanditsi w’ibitabo
w’Umunyabritaniya, wamamaye cyane mu itangazamakuru ryo mu kinyejana cya 19.
Yakundaga kwandika ku bintu by’abazimu n’ubuhanuzi. Hari ubwo yavuze ko
azapfira mu bwato, ndetse yanditse inkuru isa neza n'iya Titanic mbere hose.
7. Henry B. Harris
Yari umuyobozi ukomeye mu
bijyanye n’ikinamico muri Broadway. Yashyize umugore we muri 'lifeboat,' we asigara ku
bwato ararohama. Uyu mugore we yarokotse.
8. Edward Austin Kent
Umwubatsi ukomeye
w’inyubako zo muri Buffalo, New York. Yagaragaye afasha abagore kujya mu bwato
buto agamije kubarokora. Umubiri we wabonetse nyuma, ku kiraro cya Titanic.
9. George Dunton Widener
Umukire
w’umunya-Philadelphia, wari mu rugendo n’umugore we ndetse n’umuhungu wabo.
Umugore we yarokotse, we n’umuhungu we bahasiga ubuzima.
10. John Thayer
Umunyamabanga mukuru
w’uruganda rwa gari ya moshi muri Amerika. Yapfanye n’umugore we n’abandi bari bagize
umuryango we. Umuhungu we, Jack Thayer, ni we warokotse.
11. Frederick Maxfield
Hoyt
Umujyanama mu bijyanye
n’imari, wamamaye cyane mu bashoramari bo muri Amerika. Yari afatanyije
urugendo na Guggenheim.
12. Jacques Futrelle
Umwanditsi w’ibitabo
w’Umufaransa wakundaga kwandika ibijyanye n’ubwiru n’iperereza. Yari kumwe
n’umugore we. Umugore we ni we wasigaye
atangaza inkuru ye.
Abantu 11 bamenyekanye
kubera uko barokotse impanuka ya Titanic
1. Margaret “Molly” Brown
Yamenyekanye cyane kubera
ko yitwaye nk'intwari. Yafashije abandi barokotse, ahumuriza abari mu bwato
bwo kurokokeramo, ndetse ageze i New York ahita atangiza ibikorwa byo gufasha
imiryango yaburiye ababo muri iyo mpanuka.
2. Eva Hart
Yari afite imyaka 7. Nyina
yari yarigeze kugira inzozi z'uko Titanic izarohama. Byatumye batajya kuryama
nijoro birangira barokotse.
3. Madeleine Astor
Umugore wa John Jacob
Astor IV, yari afite imyaka 19 kandi atwite. Umugabo we yamujyanye mu bwato barokokeramo mbere y’uko apfa. Nyuma yaje kwibaruka umwana w’umuhungu.
4. Jack Thayer
Umuhungu wa John Thayer.
Yarokotse ubwo yajyaga hejuru y’ubwato buto bwarimo abantu benshi cyane. Yaje kwandika
igitabo kuri Titanic.
5. Charlotte Collyer
Umubyeyi w’umwana umwe
witwa Marjorie. We n’umwana we bararokotse. Nyuma Charlotte yanditse ubuhamya
bwimbitse ku rukundo n’agahinda yanyuzemo.
6. J. Bruce Ismay
Umuyobozi mukuru wa White
Star Line, sosiyete yari nyiri Titanic. Yararokotse, ariko yaje kwamaganwa cyane
nyuma, benshi bamushinja kwitabara mbere yo gutabara abandi.
7. Elsie Bowerman
Yari umukobwa w’imyaka
22. Nyuma yabaye umwe mu bagore ba mbere bo mu Bwongereza bagize uruhare mu
kurwanya ivangura rishingiye ku gitsina.
8. Charles Lightoller
Kapiteni muto wa Titanic.
Ni we mu bashinzwe ubwato warokotse. Nyuma yakoze igisirikare mu Ntambara ya
Mbere n’iya Kabiri y’Isi.
9. Harold Bride
Yari ashinzwe itangazamakuru mu bwato bwa Titanic. Yakomeje kohereza ubutumwa bwo gusaba ubutabazi kugeza ku munota wa
nyuma. Yarokotse afite ibikomere byinshi ariko abaho.
10. Lawrence Beesley
Umwarimu w’ibinyabuzima.
Yanditse igitabo kivuga uko yacitse ku icumu, gikundwa cyane n’abakunda amateka
ya Titanic.
11. Michel Marcel
Navratil
Umwana muto w’Umufaransa warokotse afite imyaka 3, ari kumwe na murumuna we, Edmond. Baje kumenyekana nk’abana b’impfubyi ba Titanic nubwo nyuma baje guhura na nyina.
TANGA IGITECYEREZO