Kigali

Umunyarwandakazi witabiriye Miss Africa yizeye ikamba- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/04/2025 10:16
0


Michelle Ashimwe yamaze kugera mu Muji wa Abuja muri Nigeria aho yitabiriye irushanwa rihuje abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika rizwi nka "Miss Africa Calabar."



Mu kiganiro na InyaRwanda, Michelle yavuze ko n'ubwo ari ubwa mbere ageze muri Nigeria, kandi bikaba ari ubwa mbere ahatanye muri iri rushanwa yizeye ikamba 'mu gihe cyose n'Abanyarwanda bakomeza kumushyigikira'. 

Yavuze ko abakobwa bose bahatanye muri iri rushanwa bageze muri iki gihugu kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025, ni mu gihe we yahageze mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 13 Mata 2025. 

Michelle Ashimwe yavuze ko no kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, hari abakobwa bagera muri iki gihugu, hanyuma kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025 nibwo bazerekeza ahazabera umwiherero (Boot Camp).

Ati "Ku wa Gatatu nibwo tuzajya ahazabera umwiherero, kuko uzabera muri Calabar, ariko muri iki gihe turi mu Mujyi wa Abuja."

Michelle yavuze ko bazasoza umwiherero kuri Pasika (Ku Cyumweru), ari nabwo hazatangazwa umukobwa uzaba watsinze irushanwa. Yavuze ko nyuma y'iminsi ibiri iri rushanwa risozwe, azagaruka mu Rwanda. Ati "Nizeye ko nzakora uko nshoboye kugirango mbashe guhagararira Igihugu cyanjye neza."

Iri rushanwa rizasozwa ku itariki 20 Mata 2025 mu Mujyi wa Calabar, ahazwi nka Calabar International Convention Centre.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma, George Akume, ubwo yakiraga abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Africa 2025, bari bayobowe na Miss Africa uriho ubu, Precious Okoye, ndetse n’abategura iri rushanwa, ubwo babasuraga i Abuja, yashimye Leta ya Leta ya Cross River yo muri Nigeria kubera uruhare rwayo mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe, cyane cyane binyuze mu gukangurira abaturage ingaruka z’iki kibazo n’uburyo cyahungabanya igihugu, byose bikajyana n’Intego nshya z’igihugu zizwi nka ‘Renewed Hope Agenda’.

Uyu muyobozi yashimye cyane insanganyamatsiko y’iri rushanwa rya 2025, igira iti “Ihindagurika ry’ibihe (Climate Change)”, anasaba aba bakobwa guharanira kuba abavugizi ku bijyanye no gukangurira abantu ingaruka mbi z’ihindagurika ry’ibihe ndetse n’uburyo bwo kurirwanya mu rwego rwo kugera ku mutekano w’ibiribwa no ku iterambere rirambye.

Miss Africa uriho ubu, Precious Okoye, yavuze ko iri kamba amaze imyaka arifite ryamufashije gutangiza ibikorwa byo guteza imbere abagore binyuze mu guteza imbere ibijyanye n’inganda zishingiye ku buhinzi, kugira ngo abagore bagire uruhare rugaragara mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Uyu muyobozi yashimye cyane insanganyamatsiko y’iri rushanwa rya 2025, igira iti “Ihindagurika ry’ibihe (Climate Change)”, anasaba aba bakobwa guharanira kuba abavugizi ku bijyanye no gukangurira abantu ingaruka mbi z’ihindagurika ry’ibihe ndetse n’uburyo bwo kurirwanya mu rwego rwo kugera ku mutekano w’ibiribwa no ku iterambere rirambye.

Ushinzwe iterambere ry’ubukerarugendo mu Ntara ya Cross River, Thomas Idim Ikpeme, yavuze ko iri rushanwa rya Miss Africa 2025 ritagamije gusa kumenyekanisha ubukerarugendo bw’iyo ntara, ahubwo ryanateguwe mu rwego rwo gukangurira abantu ibibazo bifite akamaro rusange ku muryango nyafurika.

Ni ku nshuro ya Karindwi iri rushanwa ribaye. Kuva u Rwanda rwatangira kuryitabira, nta mukobwa urabasha gutwara ikamba. Ariko Uwihiriwe Yasipi Cassimir waserukiye u Rwanda muri Mutarama 2021, yagizwe Ambasaderi w’ubukerarugendo w’umujyi wa Cross River State wabereyemo ririya rushanwa.

Abategura iri rushanwa bagaragaje ko kuri iyi nshuro, abakobwa bitabiriye barimo abo mu bihugu barimo Algeria, Mali, Liberia, Malawi, Ethiopia, u Rwanda, Zimbabwe, Ghana. Botswana, Kenya ndetse na Mozambique.

Umukobwa wegukanye ikamba, ahabwa amafaranga angana na 25.000$ [Arenga miliyoni 25 Frw] n’imodoka nshya.

Mu 2022, u Rwanda rwaserukiwe na Mugabekazi Ngoga Anaise utarabashije kugira ikamba atahana. Ikamba ryatanzwe mu ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza 2022 ryegukanwa na Precious O. Okoye wo muri Nigeria. Bivuze ko umukobwa uzatorwa kuri iyi nshuro azasimbura Precious.

Mu 2021 iri rushanwa ryarasubitswe. Icyo gihe, abategura iri rushanwa basohoye itangazo, bavuzemo ko byaturutse ku ‘bugenzuzi n’inama z’inzego zishinzwe ubuzima muri Nigeria ‘kubera icyorezo cya Covid-19’.

Miss Africa Calabar ni irushanwa rihuza abakobwa batandukanye baturuka mu bihugu bya Afurika rikabera muri Leta ya Cross River yo muri Nigeria ari nayo iritegura. Ryatangiye mu mwaka wa 2016.

Ashimwe Michelle waserukiye u Rwanda muri Miss Calabar Africa [Uri iburyo] yagaragaje ko yiteguye kwitwara neza mu irushanwa riri kubera muri Nigeria

Abakobwa bitabiriye iri rushanwa batangiye kugera muri iki gihugu kuva ku wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND