Kigali

Nick Carter wa Backstreet Boys arashinjwa gufata umugore ku ngufu akanamwanduza indwara zikomeye zamuviriyemo Kanseri y’Inkondo y’Umura

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/04/2025 11:21
0


Nick Carter, umuririmbyi w’umunyamerika wo mu itsinda rya Backstreet Boys, yarezwe n’umugore witwa Laura Penly, amushinja ko yamufashe ku ngufu hagati yo mu myaka ya 2004 na 2005, akamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs) zaje gutuma arwara kanseri y’inkondo y’umura.



Penly, ubu uri mu kigero cy’imyaka 40, yatangiye gukundana na Carter ubwo yari afite imyaka 19 y'amavuko. Mu kirego yatanze, avuga ko bakundaga guhura hafi ya buri cyumweru iyo yasuraga Los Angeles, ndetse ko inshuro eshatu za mbere baryamanye bombi babyemeranijeho. Gusa ngo byaje guhinduka ubwo Carter ngo yamufatiraga ku ngufu iwe mu rugo i Hollywood nk'uko inkuru dukesha ikinyamakuru PEOPLE ibihamya.

Uyu mugore avuga ko yari yasabye Carter kwambara agakingirizo, ariko akabyanga, akamwemeza ko “nta ndwara afite.” Penly avuga ko mbere y’uko baryamana, atari yarigeze akora imibonano idakingiye n’undi muntu.

Mu ntangiriro za 2005, Penly avuga ko yongeye gusura Carter yizeye ko bari burebane filime gusa, ariko Carter ngo yahise amubwira ko impamvu yonyine yamuzanye ari imibonano mpuzabitsina. Avuga ko yahise amufata ku ngufu n’ubundi ku buriri bwe, ndetse amutegeka kutagira uwo abibwira kuko “nta n’umwe wamwumva.”

Mu kwezi kwa Nyakanga 2005, Penly ngo yasanzwemo indwara za Chlamydia na gonorrhea, nyuma haza no gutahurwa ko arwaye na kanseri. Mu kwezi gukurikiyeho, muganga yamubwiye ko arwaye kanseri y’inkondo y’umura yo ku rwego rwa kabiri, ibintu byamuteye intimba ikomeye, ibibazo by’umubiri n’ihungabana rikomeye.

Penly avuga ko nyuma yo gutanga ubuhamya ku byabaye, abakunzi ba Carter bamwamaganiye kure, bamwe batangira no kumwandagariza kuri internet. Ubu, arasaba indishyi zirenga 15,000$, anasaba ko urubanza ruzacibwa n’inkiko ruburanishijwe imbere y’abacamanza batoranijwe.

Umwunganizi we mu mategeko, Gianna N. Elliot wo muri Marsh Law Firm, yavuze ko “Laura Penly yakoze igikorwa cy’ubutwari mu gihe cy’akarengane gikunze kuranga uruganda rw’imyidagaduro.” Ati: “Nick Carter yakoresheje ubwamamare bwe, amafaranga n’ububasha kugira ngo afate ku ngufu abagore batandukanye, yirinda kugerwaho n'ingaruka. Iyi dosiye igamije guhagarika ubwo buriganya.”

Carter n’abanyamategeko be barahakana ibi byose. Mu itangazo bahaye itangazamakuru, bavuze ko “ibivugwa na Penly ari ibinyoma byashushanyijwe n’ababishaka, kandi ko ari uburyo bwo guharabika Carter no gusenya umuryango we.”

Bati: “Nick Carter ntiyigeze ahura na Laura Penly. Ntibigeze bakundana cyangwa ngo bagire aho bahurira mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina.”

Penly abaye umugore wa kane ushinja Carter ihohotera rishingiye ku gitsina. Abandi harimo Melissa Schuman, Shannon Ruth, na Ashley Repp. Carter yagiye ahakana ibyo bose bamushinja, ndetse mu 2023 yatanze ibirego byo kwangirizwa isura muri rubanda.

Umuhanzi Nick Carter arashinjwa gusambanya umugore no kumwanduza indwara zamuviriyemo ibyago byo kurwara kanseri y'inkondo y'umura 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND