Ku munsi w’ejo, Abakristu bizihije umunsi mukuru wa Mashami, aho batangiye icyumweru gitagatifu. Icyumweru gitagatifu ku bakristu, ni icyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika, kikaba kirimo n’igice cya nyuma cy’Igisibo (Igisibo kirangira ku wa kane Mutagatifu, mbere ya Missa y’Isangira rya Nyagasani).
Muri uyu mwaka, icyumweru gitagatifu cyatangiye ku munsi w’ejo kuwa 13 Mata 2025, aho kizarangira ku munsi wa Pasika, kuri 20 Mata 2025.
Muri icyo cyumweru, abakristu bazirikana iminsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yezu hano ku isi, ari nabwo yarangije umurimo wari waramuzanye wo gucungura bene muntu. Icyo cyumweru gitagatifu gitangirana n’Icyumweru cya mashami banakunze kwita Icyumweru cy’ububabare bwa Nyagasani, kikagera kuri Pasika nyirizina.
Iki cyumweru kigizwe n’iminsi itatu y’ingenzi, ariyo kuwa kane mutagatifu, kuwagatanu mutagatifu ndetse no ku cyumweru (umunsi mukuru wa Pasika), aho Abakirisitu bizihirizaho izuka rya Nyagasani. Abakristu bo mu idini rya Orthodox, iki cyumweru bacyita icyumweru gikuru (Grande semaine) cyangwa se icyumweru cy’imibabaro.
Muri icyi cyumweru, Abakristu bahimbaza ububabare, urukundo, urupfu, ndetse no kuzuka by’Umwami Yezu Kristu. Inyandiko ya Archdioceseya Kigali igaragaza ko, Inyabutatu ya Pasika yo yibanda ku guhimbaza ububabare, urupfu n’izuka bya Kristu: itangira ku wa kane mutagatifu ikarangira ku mugoroba w’umunsi wa Pasika nyirizina.
Muri kiliziya Gatilika, iyo minsi itatu ni yo igize agasongero k’umwaka wa Liturujiya, kuko muri yo bazirikana ko Kristu yatsinze urupfu maze agasubiza abantu ubuzima mu izuka rye.
Icyumweru gitagatifu gitangirana n’umunsi mukuru wa Mashami, aho Abakristu bahimbaza Yezu Kristu yinjira i Yeruzalemu nk’Umwami, ashagawe n’abantu benshi bafite imikindo mu kandi bagasasa imyambaro yabo hasi, akayinyuraho yicaye ku cyana cy’indogobe. Icyo gihe Yezu yinjiye nk’umutsinzi kuko ataheranwe n’urupfu. Yagaragaje umutsindo we mbere y’igihe.
Nk’uko
tubikesha urubuga rwa archdioceseofkigali.org, ikicyumweru kirangwa n’ibikorwa
ndetse n’imihango itandukanye Abakristu bakora bitewe n’umunsi bagezeho. Dore
icyo buri munsi w’icyumweru gitagatifu usobanura, n’icyo Abakristu bizihiza kuri
uwo munsi:
Uyu munsi
ni ingenzi cyane mu buzima bw’Abakristu. Ubundi, icyumweru gitagatifu
gitangizwa n’umunsi mukuru wa Mashami, aho Abakristu bazirikana Yezu
Kristu yinjira mu murwa wa Yeruzalemu n’umwani. Uyu munsi ukaba urangwa no
gutanga amashami y’imikindo cyangwa ibindi biti byatoranyijwe, bigahabwa
umugisha, ndetse hagakorwa n’umutambagiro hizihizwa uko YeZu yakiriwe n’umwami
ubwo yinjiraga mumugi wa Yeruzaremu.
2.
Kuwa Mbere mutagatifu
Mubyukuri uyu munsi nta bikorwa byihariye wagenewe muri Kiliziya, ahubwo usanga mu nyandiko nyinshi zivuga ku byerekeye icyumweru gitagatifu, hazirikanwa uko Yezu yasuye incuti ze i Beteniya, hanyuma Mariya akamusiga amavuta y’igiciro ku birenge ategura umubiri we kuzashingurwa byari byegereje.
Muri kiliziya Gatolika basoma Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 12,1-11, aho Yezu yagarutse I Betaniya gusura Lazaro yari yarazuye mu bapfuye yabaga. Bahamuzimanirira ibya nimugoroba.
Ubwo yarebye incuro y’amavuta y’umubavu w’ukuri kandi uhenda cyane, akayasiga ibirenge bya Yezu, abihanaguza umusatsi we, maze umubavu utama mu nzu yose. Ni bwo Yuda Isikariyoti, wo mu bigishwa be, wari ugiye kumugambanira, avuze ati «Nk’uriya mubavu wajyaga kugurwa amadenari magana atatu, agahabwa abakene, upfuye iki?»
Ibyo ariko ntiyabivugiraga ko yari ababajwe n’abakene. Nuko Yezu aravuga
ati «Nimumwihorere, kuko uwo mubavu ubikiwe umunsi wo kunshyingura mu mva.
Abakene bo muzabahorana, ariko jye ntimuzamporana igihe cyose.»
3.
Kuwa Kabiri mutagatifu
Kuri uyu munsi wakabiri mutagatifu,
birumvikana ko Yezu yari ari kwegera igihe cye cy’umubabaro. Uyu munsi
Abakrustu bazirikana uburyo Yezu yavuze uko azagambanirwa ndetse n’intumwa
Petero ikamwihakana.
Muri
Kiliziya Gatolika bazirikana Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 13,21-33.36-38, aho
Yezu avugana ikiniga ati «Ndababwira ukuri koko: umwe muri mwe agiye
kungambanira.»
Ndetse, ni nabwo Yezu yabwiraga Simoni Petero ati “Uzampfira? Ndakubwira ukuri koko: isake ntiza kubika, utaranyihakana gatatu.”
4. Kuwa Gatatu mutagatafu
Kubera
ko Yuda yari mu myiteguro yo kugambanira Yesu,
kuri uyu munsi hazirikanwa uko Yuda Isikariyoti yagiye kumvikana n’abatambyi
uko azabafasha kubona Yezu, bumvikana ko azagambanira Yezu ku kiguzi kingana n’ibiceri
mirongo itatu.
Ku wa gatatu Mutagatifu, muri Kiliziya Gatolika bazirikana Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 26,14-25
]5. Umunsi wakane mutagatifu
Kuri uyu munsi, Abakirisitu bazirikana Yezu
yoza intumwa ze ibirenge, ndetse n’isangira ryabo rya nyuma. Uwa kane
mutagatifu ni umunsi Yezu aba araye ari bupfe, kuri uyu munsi kandi Abakristu
bibuka itegeko ry’urukundo Yezu yategetse abigishwa be ubwo yicishaga bugufi
imbere yabo akaboza ibirenge.
Amaze kuboza ibirenge no gusubizamo umwitero we, yabwiye abigishwa be ati «Aho mwumvise ibyo maze kubagirira? Munyita Umwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza, kuko ndi we.
Ubwo rero mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu. Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu.
Kuwa Kane Mutagatifu, muri Kiliziya Gatolika bazirikana Ivanjili ya Mutagatifu Yohani
13,1-15
6. Kuwa Gatanu mutagatifu
Kuri uyu munsi wa gatanu mutagatifu, abakirisitu bazirikana inzira y’umusaraba ya Yesu n’ububabare bukabije yanyuzemo, aho itangirira mu kujyanwa imbere ya Ponsiyo Pilato, agacibwa urubanza rwo gupfa nyamara nta cyaha yakoze. Bamwikoreje umusaraba we, hanyuma bawumubambaho ku musozi wa Goligota na none witwa umusozi wa Nyabihanga.
Abakristu
batandukanye bakaba kuri uyu munsi, bakora ibikorwa byo kwibabaza birimo
kwiyiriza, no kwigomwa byinshi mu rwego rwo kwifatanya na Yezu mu kababaro no
kuzirikana inzira y’umusaraba yanyuzemo kugira ngo acungure muntu.
Muri Kiliziya
Gatolika bazirikana Ivanjili yanditswe na Mutagatifu Yohani (Yoh 18, 1—19,42).
7. Kuwa Gatandatu mutagatifu
Umunsi wo kuwa gatandatu mutagatifu, ni umunsi ukurikira urupfu rwa Yezu, Abakristu birirwa bazirikana ububabare n’urupfu rwa Nyagasani. Nyuma y’urupfu rwa Kristu, abigishwa be bumvise ko byose birangiye.
Bagereranyaga ububasha, ibimenyetso binyuranye yari yarabagaragarije nk’Umuhanuzi ukomeye, n’ukuntu apfuye urukozasoni nta no kugerageza kwirwanaho, bagasanga bitajyanye. Agahinda n’intimba byari bibuzuye umutima.
Ni umunsi
mu Kiliziya urangwa ahanini n’ituze ndetse no kuzirikana, kuko umwijima uba
wasakaye, urumuri rw’Izuka rutarahinguka. Icyakora ku mugoroba w’uyu munsi,
Kuri uyu
munsi kandi, Abakirisitu bateranira hamwe mu gitaramo cya
Pasika, aho baba biteguye izuka ry’umucunguzi.
Muri Kiliziya
Gatolika bazirikana Ivanjiri ya Mutagatifu Matayo 28,1-10
8.
Umunsi wa Pasika
Icyumweru gitagatifu kikaba gisozwa n’umunsi mukuru wa Pasika nyirizina, aho Abakristu bishimira kandi bakizihiza izuka rya Yezu. Usanga abakirisitu banezerewe cyane, bateguye indabo nziza, bagerageje kwambara neza ndetse n’indi myiteguru inyuranye. Kuri uyu munsi kandi Abakristu bazirikana ko umwami yatsinze urupfu.
Muri Kiliziya Gatolika, Igihe cya Pasika, ni igihe cya liturijiya gitangirana n’Igitaramo cya Pasika kikageza ku munsi mukuru wa Pentekosti. Ku cyumweru cya Pasika, ni “Umunsi Kristu yazutseho akava mu bapfuye.”
Ni umunsi w’akataraboneka ku bakristu, Umunsi basingiriza Imana Data ko “yabugururiye amarembo y’ubugingo bw’iteka, ibigirishije Umwana wayo w’ikinege watsinze urupfu maze akazuka”
Muri
Kiliziya Gatolika bazirikana, Ivanjili
ya Mutagatifu Yohani 20,1-9
TANGA IGITECYEREZO