Kigali

Ibibazo abantu bakunda kwibaza ku munsi mukuru wa Mashami

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:14/04/2025 8:04
0


Ku munsi w’ejo Abakristu bizihije umunsi mukuru wa Mashami, ariko ushobora kuba utazi icyo isobanuye cyangwa wibaza uti “ese ni bande bawizihiza? Nk’uko tubikesha Catholic News Agency, dore bimwe mu bibazo bikunze kugarukwaho ku birebana n’umunsi mukuru wa Mashami n’ibisubizo.



1.      Icyumweru cya mashami kiba ryari?

Liturujiya ya Kiliziya iteganya ko icyumweru kibanziriza icya Pasika kiba icyumweru cyo kuzirikana ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu, ububabare bwabaye isoko y’umukiro w’abantu. Uyu mwaka Umunsi mukuru wa Mashami wabaye kuwa 13 Mata 2025, ari nabwo hatangiye Icyumweru Gitagatifu.

2.      Umunsi mukuru wa Mashami usobanura iki?

Umunsi mukuru wa Mashami ni umunsi Abakristu bibuka uburyo Yezu yinjiye i Yeruzalemu nk’umwami mbere yo kubabazwa no kubambwa. Igihe Yesu yinjiraga mu murwa ycaye ku cyana cy’indogobe, abantu bateranye, banyeganyeza amashami y’imikindo, nashashe imyambaro yabo munzira Yezu yanyuragamo, baririmba bati: “Hosanna Mwana wa Dawidi!” Kuri uyu munsi kandi ni bwo hujujwe ubuhanuzi bwari bwarahanuwe cyera n’umuhanuzi Zakaliya mu isezerano rya Kera, ni ubuhanuzi buboneka muri Zekariya 9: 9.

 

3.      Ku cyumweru Palm yizihizwaga bwa mbere?

Nk’uko tubikesha urubuga brittanica.com, hari ibimenyetso byerekana ko umunsi mukuru wa Mashami watangiye kwizihizwa guhera mu kinyejana cya munani.

   

4.      Kuki Abakristu bakoresha amashami y'imikindo ku munsi mukuru wa Mashami?

Imikindo yashushanyaga intsinzi mu gihe cya kera. Ivanjiri, igaragaza ko abantu batemye amashami ku biti by'imikindo bakayarambura mu nzira Yezu yanyuragamo, ndetse banayazunguza mu kirere ubwo yinjiraga i Yerusalemu, ibi byaaye mbere y’icyumweru kimwe mbere y'urupfu rwe.

Mu gihe cyo kwinjira mu cyumweru gitagatifu, ku munsi mukuru wa Mashami nyine. Abakristu bakoresha amashami y’imikindo kugira ngo bibuke kandi bizihize intsinzi ye n’ishyaka bya Yezu.

5.      Ese ni he muri Bibiliya havugwa umunsi mukuru wa Mashami?

Muri bibiliya ushobora kubona henshi havugwa icyumweru cya Mashami, nko muri Matayo 21: 1-11, Mariko 11: 1-11, Luka 19: 28-44, na Yohana 12: 12–19.

6.      Ni bande bizihiza icyumweru cya Mashami?

Abakristu b’Abagatolika, Aborotodogisi, n'Abaporotesitanti bizihiza icyumweru cya Mashami.

7.      Ese Icyumweru cya Mashami ni umunsi mutagatifu?

Yego. Kubera ko buri cyumweru ari umunsi mutagatifu, kandi umnsi mukuru wa Mashami ukaba uba ku cyumweru. Ikindi kandi, ku munsi wa Mashami niho icyumweru gitagatifu gitangira, gitegura Abakristu kewnjira muri Pasika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND