Kigali

Jean Marsh wamamaye muri filime “Upstairs, Downstairs” yitabye Imana ku myaka 90

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/04/2025 9:27
0


Jean Marsh, wamamaye cyane kubera uruhare yagize muri filime y’uruhererekane yitwa ''Upstairs, Downstairs,' yitabye Imana afite imyaka 90 nk’uko byemejwe n’inshuti ye magara.



Iyi nshuti ye ikaba n'umuyobozi wa filime, Sir Michael Lindsay-Hogg, yabwiye ibiro ntaramakuru bya PA ati: “Jean Marsh yapfuye mu ituze aryamye, ubwo yitabwagaho n’umwe mu bari bashinzwe kumwitaho.” Yongeyeho ati: “Twabanye mu gihe gikabakaba imyaka 60. Yari umuntu w’umunyabwenge, usetsa, mwiza mu maso no ku mutima kandi w’umuhanga mu gukina no kwandika."

Yakomeje agira ati: "Yari umuntu wumva abandi cyane, wakundwaga n’umuntu wese wamubonaga. Twavuganaga kuri telefone hafi ya buri munsi mu myaka 40 ishize."

Jean Marsh yamenyekanye cyane mu mwuga wo gukina filime nka Rose muri 'Upstairs, Downstairs,' aho yatsindiye igihembo cya Emmy mu 1976, nk’umukinnyi w’ikirangirire muri filime ngufi. Iyo filime, igaragaza ubuzima bw’abaturage b’Abongereza mu gihe cy’u Bwami bwa Edward, yayihimbye afatanyije na Dame Eileen Atkins.

Jean Marsh yavukiye ahitwa Stoke Newington, mu Majyaruguru ya London ku wa 1 Nyakanga 1934. Nyina yakoraga mu Kabari no mu bijyanye n'imyambaro yifashshwa n'abakina amakinamico, naho se akaba yari umufundi.

Akiri muto, Marsh yatangiye kwiga kubyina no gukina filime nk’uburyo bwo kuvurwa indwara yari arwaye, atangira kugaragara ku rubyiniro mu myaka ya 1950 mu itsinda rya Huddersfield Rep. Ku myaka 12 gusa, nibwo yageze ku rubyiniro rwa West End.

Yabaye icyamamare no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragara mu biganiro bikomeye nka The Twilight Zone, Danger Man, Hawaii Five-O na Murder, She Wrote.

Mu Bwongereza, yakinnye muri 'Doctor Who' nk’umufasha wa William Hartnell (Sara Kingdom), hamwe no mu zindi filime nka Detective.

Mu zindi filime Jean Marsh yagaragayemo harimo 'Willow' yo mu 1988, 'Frenzy' yo mu 1972, na 'The Eagle Has Landed' yo mu 1976.

Umukinnyi wa filime Jean Marsh yitabye Imana ku myaka 90 y'amavuko azize urupfu rusanzwe
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND