Kigali

Impano cyangwa amahirwe? Ibyamamare muri Sinema byahinduriwe amateka na filime imwe gusa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/04/2025 16:52
0


Mu mateka ya sinema, hari abakinnyi bagiye bazamuka buhoro buhoro, bagakora filime nyinshi mbere yo kwamamara. Ariko hari n’abahise bagira izina rikomeye nyuma yo gukina filime imwe gusa, ibintu byahinduye ubuzima bwabo burundu. Ese baba baragize amahirwe, cyangwa ni impano zabo zihariye zabagejeje kuri iyo ntsinzi?



Hari benshi bagerageza amahirwe yabo muri sinema imyaka myinshi batagaragara, ariko hari n’abamamaye ku isi yose nyuma yo gukina filime yabo ya mbere. Mu gihe bamwe bafata iyi ntsinzi nk’amahirwe, abandi bagaragaje impano idasanzwe yahise ibashyira mu cyiciro cy’abakinnyi bakomeye.

Kuva kuri Edward Norton wahise yigarurira Hollywood muri 'Primal Fear' kugeza kuri Gabourey Sidibe wahinduwe icyamamare na 'Precious,' aba ni bamwe mu bakinnyi batangiriye hasi urugendo rwabo rwa sinema, maze bagahita bahinduka ibyamamare ku rwego mpuzamahanga.

Dore bamwe mu bakinnyi ba filime bazwi ku isi bazamuye izina ryabo nyuma yo gukina filime imwe gusa:

1. Edward Norton – Primal Fear (1996)

Edward Norton yinjiye muri sinema bwa mbere muri filime yitwa 'Primal Fear,' aho yakinnye nk’umunyabyaha ushinjwa ubwicanyi. Uru ruhare rwahise rumugira icyamamare, ndetse yahise ahatanira igihembo cya Oscar ku nshuro ye ya mbere.

2. Barkhad Abdi – Captain Phillips (2013)

Barkhad Abdi yari umushoferi wa taxi mbere yo kwinjira muri sinema akagaragara muri filime yitwa 'Captain Phillips,' aho yakinnye nk’umwambuzi w’inkazi. Uru ruhare rwamuhesheje izina rikomeye, ndetse ahatanira igihembo cya Oscar.

3. Gabourey Sidibe – Precious (2009)

Gabourey Sidibe ntiyari azwi na gato mbere yo gukina muri 'Precious,' aho yagaragaye nk'umukobwa wahuye n’ibibazo bikomeye mu muryango we. Uru ruhare rwamuhesheje igikundiro gikomeye ndetse anahatanira Oscar.

4. Hailee Steinfeld – True Grit (2010)

Hailee Steinfeld yinjiye muri sinema akina muri 'True Grit,' aho yakinnye nk'umwana w’umukobwa ushaka kwihorera. Iyi filime yatumye ahita aba icyamamare ndetse yinjira mu bakinnyi b'ibyamamare ba Hollywood.

5. Alan Rickman – Die Hard (1988)

Alan Rickman yari umuririmbyi mu itorero mbere yo kugaragara bwa mbere muri sinema agakina muri 'Die Hard,' aho yakinnye nka Hans Gruber, umwe mu banyabyaha bamenyekanye cyane mu mateka ya filime.

6. Julie Andrews – Mary Poppins (1964)

Julie Andrews yari icyamamare mu njyana ya Broadway, ariko 'Mary Poppins' ni yo filime ye ya mbere ndetse yahise imumenyekanisha ku isi hose.

7. Yalitza Aparicio – Roma (2018)

Yalitza Aparicio ntiyari asanzwe ari umukinnyi wa filime, ariko yatoranyijwe gukina muri 'Roma,' filime yamuhesheje gukundwa cyane no guhatanira igihembo cya Oscar.

8. Anna Paquin – The Piano (1993)

Anna Paquin yari afite imyaka 11 gusa ubwo yakinaga muri 'The Piano.' Yatsindiye igihembo cya Oscar ku nshuro ye ya mbere, aba umwe mu bakinnyi bato begukanye icyo gihembo.

9. Shirley Henderson – Trainspotting (1996)

Shirley Henderson yamenyekanye cyane nyuma yo gukina muri 'Trainspotting,' filime yamugize icyamamare nyuma y’iyo nshuro ya mbere muri sinema.

10. Tatum O’Neal – Paper Moon (1973)

Tatum O’Neal yari afite imyaka 10 ubwo yakinaga muri Paper Moon, filime yamuhesheje igihembo cya Oscar, aba umukinnyi muto wegukanye icyo gihembo mu mateka.

Impano cyangwa amahirwe?

Bamwe muri aba bakinnyi baje kwemeza ko kuba icyamamare nyuma ya filime imwe ari ibintu bigorana, kuko biba bisaba gukomeza gukora cyane kugira ngo izina ryabo ritazima vuba. Impano, imbaraga n’uburyo babashije gukoresha ayo mahirwe ni byo byabafashije gukomeza kuzamuka no kudasubira inyuma.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND