RURA
Kigali

Mugwaneza Abdul yasobanuye isomo riri muri Filime ‘Ikarita y’Urupfu’ yiganjemo ibyamamare

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/04/2025 16:11
0


Filime nyarwanda y’uruhererekane yitwa "Ikarita y’Urupfu" ni imwe mu zifite ubutumwa bukomeye bugamije kwigisha sosiyete ko ubuhemu atari umuco mwiza kuko burangira bugarutse ku wabukoreye.



Iyi filime ishingiye ku nkuru y’umugabo washakanye n’umugore ufite umwana, ariko mu gihe bari kumwe, uwo mugore abyara undi mwana utari uwe. Uyu mugabo wari umukire yaje kwitaba Imana, ariko mbere yo gupfa, yasize yararaze imitungo ye ku mwana we wa mbere. 

Nyuma y’urupfu rwe, uyu muryango wahuye n’intambara hagati y’aba bana bombi, ndetse na nyina washakaga kwigarurira iyo mitungo yose.

Iyi filime yanditswe ikanayoborwa n’umusore witwa Cobby. Mugwaneza Abdul, ushinzwe kuyimenyekanisha, avuga ko intego yayo ari ukwigisha Abanyarwanda ingaruka z’ubuhemu. 

Yagize ati: “Igaragaramo ubuhemu bubera mu miryango, mbese ni ukwerekana ko nta muntu ugomba kubaho ahemuka kuko kubaho ni ukubana.”

Mugwaneza Abdul yinjiye muri sinema mu mwaka wa 2012, anyura mu mishinga ya filime zitandukanye nka Amarira y’Urukundo, Inzozi Mbi, Isi Ntisakaye n’izindi. Nubwo atangiye afite inzozi zo kwandika no kuyobora filime, yahuye n’imbogamizi zitandukanye. 

Yagize ati: “Byabanje kugorana kubona uko ninjira mu mwuga, bigera aho ncika intege. Ariko nyuma naje gushaka igishoro kugira ngo nkore filime zanjye.”

Uyu munsi amaze gukora uduce dutandatu twa Ikarita y’Urupfu, nubwo atahwemye guhura n’imbogamizi. Ati: “Hari igihe ubura umukinnyi wujuje ibyo wifuza cyangwa abakinnyi ntibubahirize igihe. Gusa buri kibazo duhura nacyo kigira isomo kidusigira.”

Yongeraho ko nubwo sinema Nyarwanda igenda itera imbere, haracyari inzitizi nyinshi mu bijyanye no gutunganya filime. Ati: “Hari ibintu uba wumva wakora ariko ntibishoboke bitewe n’aho tugeze mu iterambere.” 

Avuga ko uyu munsi abenshi bakora sinema babitewe n’ubwitange n’urukundo, kuko bisaba gushora amafaranga menshi wizeye ko ejo hazaza bizatanga inyungu.

Iyi filime y’uruhererekane irimo abakinnyi bamenyerewe muri sinema Nyarwanda, barimo Nyirankotsa, Scott, Kevine Dangote, Sharon uzwi muri Indaya y’Umutima, Rachel uzwi muri My Father in Law, Sandrine wakinnye muri Urukundo rw’Inzitane, n’abandi benshi.

Ikarita y’Urupfu ni filime y’uruhererekane ifite isomo rikomeye ku muryango Nyarwanda. Yerekana ko ubuhemu bushobora kwangiza ubuzima bw’abantu, kandi ko uwugize inama yo guhemuka akenshi yisanga mu bibazo. 

Ni filime itanga umucyo ku buryo abantu bakwiye kubana mu kuri no mu rukundo, aho kubaho mu buhemu bwakurura amakimbirane. Iyo ‘Ikarita y’ubuhemu’ umuntu yihitiyemo kuyikinisha, ishobora kumugarukira ikaba iy’urupfu.

 

Mugwaneza Abdul yasobanuye ubutumwa bukubiye muri Filime yitwa "Ikarita y'urupfu"

Ni Filime igaragaramo abakinnyi bamamaye muri Cinema Nyarwanda

Nyirankotsa ni umwe mu bakina muri iyi filime

Scott ni umwe mu bakinnyi ba filime "Ikarita y'Urupfu"

Kevine Dangote

Cobby

Shalon

Rachel

Sandrine

REBA AGACE KA FILIME "IKARITA Y'URUPFU" IGARAGARAMO IBYAMAMARE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND