RURA
Kigali

Umukinnyi wa filime Val Kilmer yitabye Imana ku myaka 65

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/04/2025 10:12
0


Val Kilmer wamamaye cyane kubera uruhare rwe muri filime nka 'Top Gun' na 'Batman Forever', yitabye Imana ku wa Kabiri, tariki ya 1 Mata 2025, azize indwara ya pneumonia, nk'uko umukobwa we, Mercedes Kilmer, yabitangarije The New York Times ko se yaguye mu bitaro byo muri Los Angeles.



Kilmer yavukiye i Los Angeles, California, ku ya 31 Ukuboza 1959. Yize mu ishuri rya Juilliard School aho yakuye ubumenyi mu bijyanye n'imikino n'ubuhanzi. Yamamaye cyane mu 1986 ubwo yakinaga muri filime 'Top Gun' nka Lt. Tom 'Iceman' Kazanski, ndetse no muri 1995 ubwo yakinaga nka Bruce Wayne/Batman muri 'Batman Forever'. 

Mu 2014, Kilmer yasanzwemo uburwayi bwa kanseri yo mu ijosi, ariko nyuma aza gukira. Nyuma y'iyo kanseri, yagize ibibazo by'uburwayi bwa pneumonia bwaje no kumuviramo urupfu. 

Kilmer yari yarashakanye n'umukinnyi wa filime Joanne Whalley kuva mu 1988 kugeza mu 1996, bakaba barabyaranye abana babiri: Mercedes na Jack. Yari azwiho ubuhanga buhambaye mu gukina imyanya itandukanye kandi ikomeye muri filime.

Umurage we mu Isi ya Sinema

Kilmer azibukirwa ku mwihariko we mu gukina imyanya itandukanye kandi ikomeye, ndetse no kuba yari afite ubushobozi bwo kwinjira cyane mu mwanya yahawe gukina bikamufasha kuyikina neza no kwigarurira imitima ya benshi. Yagize uruhare rukomeye mu gukundisha abantu sinema binyuze mu buhanga bwe bwihariye kandi butazibagirana.

Igihangange muri Sinema, Val Kilmer yitabye Imana azize uburwayi nk'uko byatangajwe n'umukobwa we (bari kumwe ku ifoto)

Yagize uruhare rukomeye mu gukundisha abantu Sinema binyuze mu buhanga yagiye agaragaza muri filime zitandukanye yakinnye 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND