RURA
Kigali

Kenya: Umugabo wari ukurikiranyweho gufata ku ngufu yibye terefoni y’umushinjacyaha

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:3/04/2025 10:27
0


Abaturage baguye mu kantu nyuma y’ibintu bitangaje byabereye mu rukiko rwa Kibera nyuma y’uko umusore wari ukurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu yishyize mu mazi abira aho yafatiwe kuri CCTV yiba terefone y’umushinjacyaha mu rubanza rwe bwite yari ari kuburanishwamo.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Uzalendo News ivuga ko umugabo witwa Joseph Ombogo wo muri Kenya yari yagiye mu rukiko aherekejwe na se kugira ngo amenyeshwe umunsi w’iburanisha rye ku kirego akurikiranweho cyo gufata ku ngufu. 

Mu gihe bari mu cyuma cy’urukiko, umushinjacyaha yasohotse asize terefone ye, uyu mugabo bivugwa ko yahise aterura iyo terefoni yari irambitse ku meza maze akayibika.

Nk’uko ubuyobozi bubitangaza, amashusho ya CCTV yafashwe na camera zo muri icyo cyumba cy’urukiko, yerekana uyu mugabo afata terefoni, agahita asohoka mu rukiko nk’aho nta cyabaye hanyuma akigendera.

Ubuyobozi bwahise bwihutira gukurikirana uyu mugabo nyuma yo kubona aya mashusho, bamufatira mu gace kegeranye n’urukiko, ahitwa Kawangware, aho yasanganywe n’undi ukekwaho kuba umufatanyacyaha kuko iyo terefoni yari yibwe ari we bayisanganye. Aba bombi bamaze gutabwa muri yombi.

Ibyakozwe na Ombogo byatumye ibirego aregwa byiyongera. Ubu akurikiranyweho icyaha cy’ubujura, ndetse n’icyo yari akurikiranweho mbere cyo gufata ku ngufu, aho ibi byamushyize mu bibazo bikomeye.

Igitangaje ni uko uyu mugabo yahakanye ibyo aregwa byo kwiba terefoni, aho we avuga ko atayibye ahubwo yayitoraguye. Ati: "Nta muntu n'umwe nibye telefoni. Ngewe nayitoraguye, yari irambitse ku meza gusa. Mu by'ukuri njyewe nari ngiye kwirebera impapuro zari ziri ku meza, nazifunguye ndi kuzirebamo, mba mbonye terefoni, nayitoraguye rero sinayibye.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND